Gen Muhoozi Kainerugaba yagize icyo avuga ku gihe azagarukira kuri Twitter yabaye ahagaritse.

Hashize iminsi havuzwe inkuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba kubijyanye no kuba konti ye  ya Twitter  itakiboneka aho uwageragezaga kuyishaka bamubwiraga ko iyi konti itabonetse,bamwe batekereje ko yaba yarenze ku mabwiraza agenga uru rubuga rwa Twitter.

Ibi byabaye kuwa kabiri aho uyu muhungu wa Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ,ubwo hakurwagaho iyi konti akaza gutangaza ko ariwe wabikoze ku bushake bwe.

Kurubu  yatangaje ko azongera gukoresha urubuga rwa Twitter mu gihe umuherwe Elon Musk azaba yamaze kurwegukana nkuko uyu muherwe yabigaragaje ko yifuza kugura uru rubuga aho yifuza gutanga angana na miliyari 51 z’amadorali ya Amerika rwose akarwegukana.

Iyi konti yuyu munyacyubahiro yari imaze kugira abayikurikira barenga 500,000.

Lt Col Chris Magezi akaba ari n’umuvugizi wa Muhoozi yemeje ko ari we wayihagarikiye ku giti cye, gusa ntiyatangaza impamvu yafashe uwo mwanzuro.

Umwe mu bantu ba hafi ba Gen Muhoozi nyuma yatangaje ko uyu musirikare yahisemo gusiba konti ye ya Twitter, nyuma yo kudashira amakenga impuzandengo y’imikurire yayo.

Yagize ati “kugeza mu minsi mike ishize, konti yariho ibona abayikurikira bagera kuri 2,000 ku cyumweru, gusa nyuma iyi mpuzandengo iza kugabanuka. Atekereza ko hari umuntu ubiri inyuma, ari na yo mpamvu yahise ahagarika konti ye.”

Gen Muhoozi mu butumwa bwa nyuma yanditse kuri Twitter ye mbere y’uko ivaho, yari yakomoje ku kuba urubuga rwe rwa Twitter rwari rumaze igihe rwibasirwa n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga.

Ati: “Ku baharanira impinduramatwara, abarwanirira ukuri, ukuri, no kureshya kw’abatuye Isi! Numva bamwe muri twebwe b’amajwi mato bavugiraamamiliyoni y’abatagira kivugira bibasirwa n’ibigo binini by’ikoranabuhanga ngo baceceke! Nta bwoba! Ukuri kudahakanwa kw’abakandamizwa kuzahora gutsinda.”

Col Magezi yifashishije Twitter ye asubiramo amagambo ya Muhoozi agira ati: “Nzasubira kuri Twitter igihe Elon Musk, Umunyafurika mwene wacu (n’umuherwe wa mbere ku Isi) azaba yabonye company yose. Byibura tuzamenya ko ijwi ry’umwirabura rizumvwa.”

Umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo, kuri ubu afite muri Twitter imigabane ingana na 9%, akaba umuntu wa mbere ku Isi ufite imigabane myinshi muri Iriya Company.

Elon Musk mu minsi yashize byavugwaga ko aza kugirwa umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Twitter, gusa birangira abyanze nyuma yo kutishimira uburyo abashinze ruriya rubuga bagenzura cyane ubutumwa bw’abarukoresha ndetse ntibanatange ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

People. Elon Musk devient l'homme le plus riche du mondeElon Musk umukire wambere ku isi utunze asaga 273.6 billion USD

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *