Muhanga:Abantu bitwaje imihini bateye Abanyerondo bakomeretsa Batandatu

Ibi byabaye Mu ijoro ryo ku Gatandatu tariki 16 Mata 2022 ,abantu bitwaje imihini bakomerekeje abantu 6 bashinzwe irondo, batatu muri bo bari mu bitaro.

 

Amakuru yo muri raporo avuga ko uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe.

Ababonye uko urwo rugomo rwakozwe, bavuga ko hari bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Nyarutovu uherereye mu Murenge wa Nyamabuye bateye abo banyerondo guhera saa tatu kugeza saa sita n’igice za nijoro.

Abahageze bemeza ko abo bari bafite imihini bahise bakomeretsa abantu 6.

Bavuze ko abashinzwe umutekano batabaye, bafata abantu batatu muri abo bateye irondo, abandi baracika bakaba barimo gushakishwa.

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe , ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko cyageregeje kubahamagara ntibitaba telefone.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *