Nyuma yaho Umufana ukomeye wa Rayon Sports Malaika afashe umwanzuro wo kujya muri APR FC kuri ubu yamaze kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe nyuma yo guterwa ubwoba n’abafana ba Rayon sport

 

Umufana wa Rayon Sports ukomeye uzwi nka Malaika nyuma yaho yari yatangaje ko yavuye muri Rayon sports akajya mu ikipe ya APR FC kuri ubu nyuma yo guterwa ubwoba n’abafana ba Rayons Sports yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe.

Ni ibintu  byatunguye benshi kumva umufana wakadasohoka wa Rayon Sports Malaika avugira ku mugaragaro ko nyuma yo kubura ibyishimo mu ikipe ya Rayon sports yahisemo kwigira mu ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC kubera ko ibyishimo bihenda . Nyuma yaho uyu mukobwa uzwiho kwisiga amarangi ndetse akaba afatwa nk’umwe mu bafana bakunzwe hano mu Rwanda atangarije ibi , abafana ba Rayons sports ntabwo byabashimishije dore ko bivugwa ko yahise atangira gukomanyirizwa ahantu hose.

Nyuma yaho uyu mukobwa uzwiho kwisiga amarangi agaragariye ku kibuga cya Bugesera yambaye umwabaro w’ikipe ya APR FC aho uyu mukino warangiye APR FC itsinze Bugesera fc 1-0 ,  Malaika akaba yatangaje ko yatangiye kwakira ubutumwaa bumutera ubwoba, aho yasobanuye  ko yagiye mu kabari kugura agacupa bakamwirukana, ndetse yakomeje asobanura ko yagiye no kugura gaz bakanga kuyimuha kubera icyemezo yafashe cyo kujya mu ikipe ya APR FC.

kuri ubungubu Malaika nyuma yo kubona ko ubuzima bwatangiye kumubihira nyuma yo gukomanyirizwa ahano hose ndetse no kuvugirizwa induru aho aciye hose yafashe umwanzuro wo kwisubiraho, Malaika akaba avuga ko yari yafashe uyu mwanzuro wo kujya muri APR FC  bitewe  n’inzoga abafana ba APR FC bamuhaye agasinda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *