Israel Mbonyi yashimishije benshi mu igitaramo yakoreye ku musozi wa Carmel mu nyubako imaze imyaka 2000 (AMAFOTO)

Iki gitaramo cyabereye mu nyubako y’amateka yitwa ‘Shuni’ imaze imyaka ibihumbi birenga bibiri, ikaba imwe mu zikunze kuberamo ibitaramo bikomeye.

Umusozi wa Carmel cyabereyeho ufite amateka akomeye muri Bibiliya kuko ni ho abahanuzi 450 ba Bayali biciwe nyuma y’itegeko ryatanzwe na Eliya.

Shuni ni imwe mu nyubako ziri ku musozi wa Carmel ukaba umwe mu ifite amateka akomeye muri Israel no muri Bibiliya.

Abakunzi b’umuziki bari bakubise baruzura kuko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yari amaze iminsi ine yarashize.

Uru rugendo rw’icyumweru rwitabiriwe n’abarenga 120 baturutse mu bihugu bitandukanye. Rwateguwe na Sosiyete Go Tell ku bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda, ruterwa inkunga na Banki ya Kigali.

Biteganyijwe ko abarwitabiriye bazasura uduce dutandukanye dufite amateka akomeye muri Bibiliya turimo Tiberiya, Kana, Galilaya, Umusozi Tabora na Betelehemu.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *