U Burusiya na Ukraine: Urugamba rwakomeye mu burasirazuba

Guverinoma ya Ukraine yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zatangije urugamba rukomeye rwo kwigarurira uburasirazuba bwa Ukraine ahazwi nka Donbas.

Umunyamabanga w’akanama gashinzwe umutekano muri Ukraine, Oleksiy Danilov, yavugiye kuri televiziyo ati “Muri iki gitondo [ku wa Mbere], hafi y’ibirindiro byose muri Donetsk, Luhansk na Kharkiv, abateye bagerageje kurenga ku birindiro byacu.”

Ibi byashimangiwe   na Guverineri wa Luhansk, Serhiy Gaidai, mu butumwa yanditse kuri Facebook.

Ati “Ni mu kuzimu. Ibitero byatangiye, bimwe tumaze ibyumweru tuvuga. Harimo kuba imirwano muri Rubizhne na Popasna, imirwano irimo no kuba mu yindi mijyi yari ituje.”

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yatangaje ko agiye guhura n’ibihugu by’inshuti, mu nama izaganirwamo ku ntambara yo muri Ukraine, ku wa Kabiri.

Ni inama igiye ka nyuma y’uko Ukraine itangaje ko u Burusiya bwatangije ibitero bikomeye mu burasirazuba bw’igihugu.

Umwe mu bayobozi yabwiye Ibiro ntaramakuru AFP ko iyo nama “ijyanye n’ihuzabikorwa rihoraho n’ibihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa mu gushyigikira Ukraine.”

Ntabwo yatangaje ariko abayobozi bazitabira iyo nama izaba mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.

Ni inama ngo izanaganirwamo uburyo bwo gufatira u Burusiya ibindi byemezo.

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yavuze ko ibitero by’u Burusiya byimukiye mu gice kizwi nka Donbas, mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ukraine yatangaje ko nibura 30% by’ibikorwa remezo by’igihugu byasenywe cyangwa byangijwe.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *