Ibi maze kwangirika bifite agaciro ka miliyari 60$: Intambara y’u Burusiya na Ukraine igeze ku munsi wa 58

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko mu ijoro ryakeye yarashe ahantu 58 hari ibikorwa by’igisirikare cya Ukraine, harimo ahakoraniye ingabo, ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli n’ibikoresho bya gisirikare.

Ni ibice ngo byarashwe hakoreshejwe misile zifite ubushobozi buhambaye bwo guhamya neza aho zoherejwe.

Mu byarashwe kandi harimo uburyo bwo gukumira ibitero byo mu kirere (air defence system) bwa S-300 ndetse n’abasirikare benshi ba Ukraine hamwe n’ibikoresho byabo.

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kimaze kwica abasirikare 21.200 b’u Burusiya, kuva intambara yatangira ku wa 24 Gashyantare.

Ingabo za Ukraine kandi zatangaje ko zashwanyaguje ibifaru 838, imodoka 2162 z’intambara, indege 176 z’intambara na kajugujugu 153, nk’uko umugaba mukuru w’Ingabo za Ukraine yabitangaje binyuze kuri Facebook.

Gusa ngo iyo mibare iracyagenzurwa neza.

U Burusiya bwemera ko bumaze kugirira ibihombo bikomeye muri iyi ntambara, ariko ntabwo buremeza umubare nyawo w’abasirikare bamaze kwicirwa muri Ukraine.

Imibare iheruka ni iyo muri Werurwe, yavugaga ko abasirikare 1351 bamaze kugwa ku rugamba.

Mu gihe u Burusiya bwatangaje ko umujyi wa Mariupol hafi ya wose wafashwe, ingabo zabwo zikomeje kugota uruganda rw’ibyuma rwa Azovstal, rwihishemo abasirikare benshi n’abasivile.

Ubutasi bwa gisirikare bw’u Bwongereza bwatangaje gukomeza kugota urwo ruganda “byaba bigaragaza ubushake bwo gukomeza kugenzura ukwirwanaho kwa Ukraine muri Mariupol no kugira ngo ingabo z’u Burusiya zibashe koherezwa ahandi muri Ukraine.”

Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza ivuga ko kwinjira muri rwo ruganda ku ngufu “bishobora guteza impfu nyinshi ku Burusiya”, mu gihe bugihanganye no gupfusha abasirikare benshi mu ntangiriro z’intambara.

Iyi minisiteri ivuga ko imirwano ikomeje mu Burasiruba bwa Ukraine, agace kazwi nka Donbas.

Ingabo z’u Burusiya ngo zishaka kwinjira mu mijyi ya Krasnyy Lyman, Buhayivka, Barvinkove, Lyman na Popasna.

Banki y’Isi yatangaje ko ibimaze gusenywa n’intambara y’u Burusiya na Ukraine bimaze kurenga miliyari 60 z’amadolari, ubaze inyubako n’ibikorwaremezo byangijwe cyangwa byasenywe muri Ukraine.

Perezida wa Banki y’Isi, David Malpass, yabwiye abanyamakuru ko uretse ibimaze gusenyuka “ikiguzi kiracyazamuka.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *