“Nk’uko mwabibonye, amagambo apfobya ya Kayembe yakwirakwiye mu bagize Umuryango Nyarwanda bari muri Scotland, mu Bwongereza, mu Rwanda n’ahandi, mu banyapolitiki, n’abaturage batandukanye ku Isi. Bose barasaba ko Kaminuza ya Edinburg itakwitandukanya nawe gusa ahubwo ikwiye kumufatira icyemezo kugira ngo atandurisha ibitekerezo bye isura ya Kaminuza n’umuryango w’abanyeshuri muri rusange.”
Ayo ni amwe mu magambo agize ubutumwa bukubiye mu ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa Kaminuza ya Edinburgh nyuma y’imvugo zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi zakwirakwijwe n’Umuyobozi Mukuru wayo [Rectrice) Debora Kayembe, yifashishije imbuga nkoranyambaga zigakomeretsa Umuryango Nyarwanda n’abandi bose barwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ku Isi yose.
Madamu Kayembe ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yanditse ubutumwa bwa mbere ku rubuga rwa Twitter yamagana ubufatanye u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda bwo kwakira abimukira bafatwa binjira mu Bwongereza mu nzira zinyuranyije n’amategeko.
Ubutumwa bwa mbere yanditse taliki ya 14 Mata 2022, agaragaza ko u Bwongereza butakabaye bwumvikana n’Igihugu kiyobowe na ‘Paul Kagame watangije Jenoside yakorewe Abatutsi.’ Nyuma yo kunengwa n’abantu benshi barimo n’abayobozi bo ku rwego rwe yasibye ubwo butumwa, aho kubukosora, taliki ya 19 Mata yandika ubundi bubushimangira ndetse anongeraho n’andi magambo yuzuye
“Nk’uko mwabibonye, amagambo apfobya ya Kayembe yakwirakwiye mu bagize Umuryango Nyarwanda bari muri Scotland, mu Bwongereza, mu Rwanda n’ahandi, mu banyapolitiki, n’abaturage batandukanye ku Isi. Bose barasaba ko Kaminuza ya Edinburg itakwitandukanya nawe gusa ahubwo ikwiye kumufatira icyemezo kugira ngo atandurisha ibitekerezo bye isura ya Kaminuza n’umuryango w’abanyeshuri muri rusange.”
Ayo ni amwe mu magambo agize ubutumwa bukubiye mu ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa Kaminuza ya Edinburgh nyuma y’imvugo zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi zakwirakwijwe n’Umuyobozi Mukuru wayo [Rectrice) Debora Kayembe, yifashishije imbuga nkoranyambaga zigakomeretsa Umuryango Nyarwanda n’abandi bose barwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ku Isi yose.
Madamu Kayembe ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yanditse ubutumwa bwa mbere ku rubuga rwa Twitter yamagana ubufatanye u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda bwo kwakira abimukira bafatwa binjira mu Bwongereza mu nzira zinyuranyije n’amategeko.
Ubutumwa bwa mbere yanditse taliki ya 14 Mata 2022, agaragaza ko u Bwongereza butakabaye bwumvikana n’Igihugu kiyobowe na ‘Paul Kagame watangije Jenoside yakorewe Abatutsi.’ Nyuma yo kunengwa n’abantu benshi barimo n’abayobozi bo ku rwego rwe yasibye ubwo butumwa, aho kubukosora, taliki ya 19 Mata yandika ubundi bubushimangira ndetse anongeraho n’andi magambo yuzuye ugushinyagura yarakaje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Kane taliki ya 21 Mata, ni bwo yanditse ubundi butumwa bwo kwisegura ku butumwa bwa mbere n’ubwa kabiri, agaragaza ko ari ibitekerezo bye bwite bidafite aho bihurira na Kaminuza abereye Umuyobozi.
Amb. Johnston Busingye, uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza, yavuze ko igitangaje ari uko uyu mugore yasabye imbabazi ataranumva impamvu yazisabye kuko no mu butumwa bwo kwisegura yakomeje kugaragazamo ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Igitangaje, yanditse yisegura ku Banyarwanda yongeraho ati: “… n’Umuryango w’Abatutsi bari ku isi yose”, bishimangira ko nubwo yabonye ko amagambo yakoresheje hari abo yakomerekeje ariko ataruumva impamvu yabakomerekeje, cyangwa se akaba abikora nkana abizi ako abakomeretsa.
Amb. Busingye yavuze ko nubwo Kaminuza ya Edinburgh yatangaje ko yitandukanyije n’ibitekerezo by’uyu muyobozi wayo, ubundi bigoranye ko umuyobozi uwo ari we wese yavuga ijambo abamukurikira abakaritandukanya n’urwego ahagarariye.
Nk’urugero, Perezida w’Igihugu ntashobora kuvuga igitekerezo runaka ngo nakibazwa avuge ko ari cye bwite ntaho gihurira n’Igihugu ayoboye, ari na yo mpamvu abayobozi baba basabwa kwitwararika mu magambo bavuga ndetse n’ibyo bakora.
Amb Busingye yagize ati: “Twabonye ibisubizo bibiri byatanzwe na Kaminuza byemeza ko ibyo Kayembe yatangaje ari ibitekerezo bye bwite. Ariko iyo uhagarariye urwego runaka, ibitekerezo bwite ntibihabwa urwaho by’umwihariko iyo byuzuye uguhakana no gupfobya Jenoside ku mugaragaro no gukwirakwiza amakuru ayobya. Iyo ibitekerezo nk’ibi bitangwa ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abayahudi, kuvuga ko ari iby’umuntu ku giti cye ntibyari guhabwa agaciro, ndetse na Kaminuza yari kwihutira gufata imyanzuro.”
Yakomeje avuga ko amagambo yatangajwe na Kayembe ari ibinyoma bisa, ariko yagize uburemere n’ingaruka zikomeye kubera ububasha afite ahabwa n’umwanya ariho nk’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza, akaba n’immpuguke mu by’amategeko.
Ibaruwa ivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kinini ikanashyirwa mu bikorwa na Leta yayiteguye, nyuma ikaza guhagarikwa n’Ingabo zayobowe na Gen. Maj. Paul Kagame, Madamu Kayembe yagaragaje nk’uwayitangije mu butumwa bwe bushimangira imvugo zigamije kuyipfobya z’uko habayeho Jenoside ebyiri, cyangwa ko Abatutsi bishwe ari bo bizize…
Kayembe w’imyaka 46, kuri ubu atuye muri Scotland, akaba yaramenyekanye cyane kubera ibikorwa bya Politiki n’uko ari n’impirimbanyi y’impuguke mu by’amategeko. Yabaye umwe mu Bayobozi b’Inama ya Scotland Ishinzwe Impunzi ndetse kuri ubu ni umwe mu Bashinjacyaha b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), akaba anabarizwa mu rugaga rw’Abavoka b’urwo rukiko.
Yatangiye kuyobora Kaminuza ya Edinburgh muri Werurwe umwaka ushize, ariko uyu mwanya nubwo ukomeye muri iyo Kaminuza, ufatwa nk’uw’icyubahiro kuko Kaminuza iba ifite abandi bayobozi bakuru bakurikirana ubuzima bwayo umunsi ku munsi.