Ibitaro bya King Faisal byagizwe ibya Kaminuza

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, ku wa 21 Mata 2022.ryemeje ko ibitaro bya Kigali byitiriwe Umwami Faisal byahawe uburenganzira bwo gukora nk’ibya kaminuza, bivuze ko abanyeshuri bazajya babihugurirwamo mu gihe bari ku ishuri.

Ubundi Ibitaro bishyirwa ku rwego rwo kwitwa  ibya kaminuza iyo biri ku rwego rwo gukorana n’ishuri ryigisha ibijyanye n’ubuvuzi n’ubuforomo, bikurikiza porogaramu z’uburezi n’ibigo by’ubushakashatsi hagamijwe kuzamura ireme ry’ubuvuzi binyuze mu kwigisha amasomo atandukanye n’ubushakashatsi.

tangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal bifite umwihariko mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bugezweho bushobora gutuma byoroherwa no gutanga ubuvuzi, amahugurwa no gukora ubushakashatsi bwizewe.

Rikomeza rivuga ko ibi bitaro bizakorana na Kaminuza y’u Rwanda, muri porogaramu zitandukanye ziheruka kwemezwa zirimo ’Fellowship and Residency Programs’, ikoreshwa muri kaminuza zigezweho.

Iyi nkuru yakiriwe neza n’Ibitaro bya King Faisal bibinyujije ku rukuta rwa Twitter. Bagize bati “Tuzajya dukora nk’ibitaro bya kaminuza muri porogaramu zemewe ‘residency and fellowship programs’ ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.’’

Nyuma yuko ibi bitaro bigizwe ibya kaminuza,bije bisanga ibindi byakoraga muri ubwo buryo aribyo [CHUK] n’ibya Butare [CHUB].

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byari bigiye kwibasirwa n'inkongi y'umuriro  - Teradig News

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *