Facebook ni rumwe murubuga rukoreshwa n’abantu benshi bitewe nuko rworohereza abantu batari bake kumenyekanisha ibikorwa byabo bakora kandi nabo ubwabo bakaba bakwamamara m’uburyo bumwe cyangwa ubundi.
Ikindi kandi uru rubuga rushobora no gukoreshwa n’abantu bakaba bamenyana cyane muburyo bwose kandi bakaba inshuti bikazanabaviramo bamwe kuba babona abagore cg abandi bakabona abagabo babikesheje urubuga rwa FACEBOOK.
Julie Lunda wavutse 1962 akaba afite ibyaka 60, yaramaze imyaka myinshi atabona se wa mubyaye ariko urukuta rwa FACEBOOK rwabimufashijemo aza kubona se wamubyaye.
Nkuko yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki 25 Mata 2022 ,muriyi video ubwo yaganiraga na BBC yagize ati” nkiri muto ntabwo nabitekerezaga cyane, sinabyibazagaho ko nyuma y’imyaka na kongera kubona data umbyara, ndetse ari muzima kandi akomeye nkuko ameze.”
Se nawe avugako ikintu cyatumye babonana aruko yashyize itangazo muri gurupe(Groupe) y’abantu b’iwabo ababaza niba Julie Lunda hari umuntu waba amuzi ,nuko haboneka umuntu umuzi baza kubonana gutyo.
Imbuga nkoranya mbaga nikimwe mubintu bifasha cyane, iyo uzikoresheje m’uburyo bwiza kandi abenshi bakanavugako imbuga nkoranyambaga zana kwangiza mu gihe uzikoresheje m’uburyo bubi.
VIDEO: Uko Facebook yatumye ahura na se nyuma y'imyaka myinshi cyane pic.twitter.com/1pnX8jBy0R
— BBC News Gahuza (@bbcgahuza) April 25, 2022