Dore ibintu 5 byagufasha guhangana n’ubushomeri

Muri iki gihe uko abantu benshi barushaho kwitabira kwiga ni nako ubushomeri bugenda burushaho kwiyongera, akenshi bitewe nuko imirimo iba iri ku isoko aba ari mike ugereranyije n’abashaka akazi.

Kubura akazi birahangayikisha cyane, iyo ubimazemo igihe ntugire abantu bakuba hafi bishobora kugutera ibibazo bikomeye, nk’agahinda gakabije, kwitera ikizere, kwiheba n’ubundi burwayi butandukanye bwo mu mutwe.

Nyamara nubwo bimeze gutya wikicara ngo wumve ko ariko Imana yabishatse maze ngo witurize ngo ruzaca Imana, ahubwo dore bimwe mu bishobora kugufasha kuba wahangana n’ibibazo by’ubushomeri.

  • Kwihuza n’abandi: Igihe uri gushaka akazi si byiza kuba wenyine kuko bituma ubona amakuru make, kandi bigatuma urushaho gukomeza kwigunga no kumva witereye ikizere, gerageza kwegera abandi, ndetse ushake inshuti nyinshi cyane, gusabana n’abandi ni imwe mu intwaro ikomeye cyane ku bantu bari guhiga akazi.
  • Iga gukoresha imbuga nkoranyamabaga (social media) : Muri iki gihe niba warize ukaba uri gushaka akazi utazi gukoresha imbuga nkoranyamabaga ntabwo waba uri mu nzira nziza yo gushaka akazi , kuri ubu ibigo byinshi bishaka abakozi bisigaye bikoresha imbuga nkoranyambaga kuko niho hahurira abantu benshi, kuri ubu uramutse ushaka akazi ukaba utazi gukoresha urubuga rwa Linkedin nta makuru waba ufite kubijyanye n’akazi kubera ko uru rubuga ni runyuzwaho akazi gatandukanye kandi ku bigo bikomeye ku isi hose n’igihugu cyawe kirimo. Kubameneyereye gukoresha telefone zigezweho uru rubuga warusanga kuri playstore.
  • Gerageza kwishakamo impano: wikumva ko uri umushomeri ngo wumve ko akazi kabuze hanyuma wiriwe uryamye, ushobora gutangira kwiga utuntu duto duto twazagufasha guhangana no kwirirwa uryamye bishobora kugutera kwiheba no gutekereza nabi. Muri ibyo harimo nko kwiga kwandika, kuririmba, gushushanya, kubyina, kwigisha abana, kudoda, n’ibindi. Uretse no kuba byakurinda kwiheba byanakuviramo akazi gakomeye ndetse ukaba wahinduka miliyoneri
  • Irinde gushyira gushaka akazi imbere: Ni byiza kurangiza kwiga ukabona akazi kaguhemba umushahara mwiza, ariko na none ugomba gutekereza ko bishoboka ko nawe wakihangira akazi nawe ukitwa bosi nk’abandi, ishyiremo ko utaremewe gukorera abandi, utangire wumve ko ibyo ukora byose intego ari ukwikorera, bizatuma wiga kubika udufaranga dutye ubona bityo amahirwe uzabona yo kubona udufaranga nubwo twaba dutye ntuzayatera inyoni.
  • Reka kwishyiramo ko ikibazo cyawe ari agasaraba kawe: Kuba umushomeri ntabwo ibikuba biba byacitse kuburyo utangira kumva ko abantu bagutereranye, wikumva ko hari abo muhanganye ngo nubona abo mwiganye cyangwa abo mwakuranye bavuye mu kazi wumve ko batakwitayeho ntaho mugihuriye, ahubwo byaba byiza ubegereye umenye ibanga bakoresheje kugia ngo babone akazi.

 

Niba uri umubyeyi ukaba ufite umwana warangije kwiga kuri ubu akaba atarabona akazi reka kumva ko inshingano zawe wazirangije, ahubwo kuri ubu nibwo agucyeneye cyane, mushakira amafaranaga y’iticye igihe agiye gushaka akazi, umushakire agakarita, nibindi byamufasha mu gihe agishakisha akazi, wikumva ko ari ikigwari kubera ko kanaka wo kwa kanaka biganye yabonye akazi, ahubwo komeza umube hafi bityo bizamurinda kuba yarwara indwara yo kwiheba n’agahinda gakabije.

Nawe niba ufite inshuti ikaba idafite akazi w’imutererana, kubera ko uyu munsi ni wowe ariko nawe ni ejo, wigabanaya ubushuti mwari mufitanye cyangwa ngo umwibagirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *