RDC: Umuntu wa kabiri yishwe na Ebola

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko uwapfuye ari umugore ufitanye isano n’uwo iyi ndwara iheruka kwica.

Dr Gervais Folefack yabwiye BBC ko kubona uyu mugore byagoye itsinda rishinzwe kurwanya Ebola yirutse akarihungira mu kibuga cyari gikoraniyemo abasengaga.

Iri tsinda ryamugezeho rikererewe bituma apfa atarahabwa ubuvuzi na bumwe. Aba bombi bashyinguye hakurikijwe amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Kuwa mbere inzego z’ubuzima zatangaje ko abarenga 100 bashobora kuba barahuye n’abanduye. Zongeyeho urukingo ruzatangira gutangwa muri iki cyumweru.

Ni ku nshuro ya 13 muri RDC hagaragaye icyorezo cya Ebola, igiheruka cyarangiye mu myaka ibiri ishize cyahitanye abarenga 2000. Impagararizi zapimwe muri laboratwari i Kinshasa zerekanye ko icyorezo gishya ntaho gihuriye n’ibyabanje, hakaba hakomeje iperereza ngo hamenyekane inkomoko yacyo.

Biteganyijwe ko inkingo 1300 zizavanwa i Goma zikajyanwa i Mbandaka, kuri uyu wa gatatu ibikorwa byo gukingira bikaba ari bwo bitangira.

Umurwayi wa kabiri yishwe na Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ni nyuma y’iminsi mike iki cyorezo cyongeye kwaduka mu mujyi wa Mbandaka mu ntara ya Equateur.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *