Urubanza rwa Micomyiza Jean Paul ruzatangira bundi bushya

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, avuga ko hazakurikizwa amategeko mu kuburanisha Micomyiza Jean Paul, aho ibyemezo byafashwe n’inkiko Gacaca bizavanwaho kugira ngo urubanza rutangire bundi bushya.

Ibyo yabitangaje ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye Micomyiza woherejwe na Suède, ukurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyaha cya Jenocide, ubufatanyacyaha muri Jenocide n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Suède yohereje Micomyiza kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside ashinjwa, ko yakoze ari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda i Butare mu 1994.

Yaburanye mu nkiko za Suède arwanya koherezwa mu Rwanda, ubucamanza bwaho mu kwezi k’Ukuboza 2021 bwanzura ko nta mpamvu yatuma atoherezwa mu Rwanda.

Ku ya 31 Werurwe 2022, nibwo Guverinoma ya Suède yafashe iki cyemezo cyo kohereza Micomyiza mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’u Rwanda, nk’uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje. Gusa abamwunganira muri Suède, bahise batangaza ko bagiye kwitabaza urukiko rw’Ubutabera mu Burayi.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin avuga ko iyo umuntu yaburanye ari mu mahanga ariko bikaba ngombwa, ko yoherezwa kuburanira aho yakoreye icyaha icyo gihe bifatwaho icyemezo.


Ati “Icyo gihe ibyemezo byafashwe n’inkiko Gacaca bivanwaho kugira ngo urubanza rutangire bundi bushya, niko bigenda. Niba rero yaraburanye cyangwa ataraburanye bigeye gusuzumwa kuko agiye gutangira kuburanishwa vuba, aho azamenyeshwa ibyaha aregwa n’ubushinjacyaha mu rwego rw’ubugenzacyaha nyuma agezwe mu bushinjacyaha, dosiye iregerwe ku buryo ibijyanye n’amategeko byose bizasuzumwa”.

Nkusi avuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyizeho impapuro zita muri yombi Micomyiza mu bihe bitandukanye guhera muri 2013, ariko urupapuro rwa nyuma rwashyizweho muri 2020 ari narwo rwakurikijwe kuri ubu mu kumuta muri yombi.

Yongeraho ko n’ubwo bitaragera ku rugero rushimishije ariko hamaze guterwa intambwe ku bihugu by’amahanga, mu kohereza abanyabyaha bakekwaho kugira uruhare muri Jenocide, cyane ko ari ibyaha bidasaza, akavuga ko Micomyiza ari umunyabyaha wa 29 ukekwaho kugira uruhare muri Jenocide umaze koherezwa kuva muri 2005 kugeza uyu munsi.
Nkusi yagize ati “Intambwe irahari ariko ntibiramera neza cyane, kuko mu mpapuro twohereje mu bihugu by’Afurika n’u Burayi zigera ku 1,147 hamaze koherezwa makumyabiri n’icyenda (29) gusa, icyo twifuza ni uko byihuta”.

Yongeraho ko hari ibihugu biburanisha abanyabyaha hanze, aho hari ibyaburanishije abantu bagera kuri 24 harimo na Suède yaburanishije abantu batatu mu bihe bitandukanye, ndetse bakatirwa igifungo cya burundu, tukanabishima.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha avuga ko hari imbogamizi zikigaragara nyinshi mu guta muri yombi abanyabyaha.


Ati “Imbogamizi zirahari kandi ni nyinshi, zirimo abahindura imyirondoro, kwimuka mu gihugu ava muri kimwe akajya mu kindi, ndetse n’abatanga amatangazo ababika ko bapfuye kandi bakiriho”.

Yongeraho ko ibyo bitabaca intege kuko uko bahinduye imyirondoro barabimenya nk’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, noneho bagakomeza gukurikirana kugeza bataye muri yombi ukekwaho ibyaha.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *