IRutshuru habaye imirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23.

Mu Intara ya Kivu y’Amajyaruguru,teritwari Rutshuru,muri Repubulika iharanira  Demukarasi ya Congo (RDC) habaye imirwanoikaze hagati y’ingabo za Leta, FARDC, n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Amakuru avuga  ko urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu duce dutandukanye twa Jomba turimo: Gisiza, Bigega naNyarubara ugana ku musozi wa Runyoni guhera saa cyenda z’urukerera (ku masaha yo muri RDC) rw’uyu wa 27 Mata 2022.

Igihari nuko abarwanyi ba M23 ari bo bagabye igitero kuri FARDC, ubwo bashakaga kwigarurira ibirindiro byabo biri mu gace ka Bugusa baherukagakwamburwa tariki ya 23 Mata, gusa ngo izi ngabo za Leta zihagazeho, ntizabitsimburwamo.

Inkuru dukesha Dignité du Kivu nuko  Bertrand Bisimwa uhagarariye M23 mu rwego rwa politiki, yemeje amakuru y’uko FARDC ari yo yagabye igitero.

Yagize ati: “Guhera saa cyenda z’igitondo, FARDC yagabye igitero ku birindiro bya M23 muri Bugusa mu gihe ibiganiro bikomeje i Nairobi. Imirwanoikaze irakomeje. FARDC irashaka kugaba ibitero no ku bindi birindiro bya M23 mu mwanya.”

Uyu munyapolitike wa M23 yakomeje atangaza ko  ubwo FARDC yari igiye kugaba ibitero, yitwaje abanyamakuru.

Ati: “Amasaha ya mbere y’igitero cyo mu gitondo, FARDCyatumiye abanyamakuru kugira ngo bakurikirane igitero muri Bugusa nk’uko byemejwe mu kiganiro Umuvugizi wa FARDC yahaye Yalala Malibika waVOA Swahili saa kumi z’igitondo muri Tchengerero.”

Imirwano ya FARDC na M23 yubuye tariki ya 23 Mata nyuma y’umunsi umwe Leta n’imitwe yitwaje intwaro bitangiye ibiganiro by’amahoro bibera i Nairobi muri Kenya.

Ibiro bya Perezida wa RDC uwo munsi imirwano yuburiyeho byatangaje ko byirukanye M23 muri ibi biganiro, biyishinja ubushotoranyi no kurenga ku byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC bateraniye i Nairobi tariki ya 21 Mata.

Muri iki kibazo kitoroshye ndetse kinagaragaza gucikamo ibice hagati y’umutwe wa M23,Abarimo Bishop Jean Marie Runiga baba mu Rwanda ngobashyigikiye inzira y’ibiganiro gusa, ariko abarimo Gen. Sultan Makenga uyoboye uyu mutwe hamwe na Bertrand Bisimwa uyoboye umutwe wa politiki bo bakaba bashyigikiye ko hakoreshwa imbunda mu gihe ubwumvikane butabaho.

Rwanda Distances Self from Latest Fighting in DRC – KT PRESS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *