Perezida Putin yateguje abamurwanya ko azabaha igisubizo “cyihuta nk’umurabyo”

Putin yabwiye inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Gatatu ko u Burusiya bufite intwaro zihagije zatuma burwanya umuntu uwo ari we wese.

Yagize ati “Nihagira uwiyemeza kwivanga mu birimo kuba aturutse hanze tukabona atubangamiye mu buryo bukomeye, bakwiye kumenya ko igisubizo cyacu kuri izo nzitizi kizaba cyihuta, kinyaruka nk’umurabyo.”

 

Yakomeje ati “Dufite ibikoresho byose byatuma tubigeraho. Ibikoresho bidashobora kuvugwaho n’uwo ari we wese uretse twe. Ariko ntabwo tugiye kubyirata. Tuzabikoresha nibiba ngombwa.”

Ntabwo ariko yasobanuye ibyo bikoresho ibyo ari byo.

Putin yavuze ko u Burusiya bwakoze ibishoboka byose kugira ngo byitegure kuba byatanga icyo gisubizo.

Mu cyumweru gishize u Burusiya bwagerageje igisasu cya RS-28 Sarmat cyo mu bwoko bwa missiles zifite ubushobozi bwo kwambukiranya imipaka, aho bivugwa ko ari cyo gisasu cya mbere gishobora kugenda intera ndende mu kirere, aho gishobora kurasirwa mu Burasirazuba bw’u Burusiya kikagera mu Bwongereza mu gihe gito cyane.

Ni igisasu gishobora gutwara ibindi bifite kandi kikihuta kurusha umuvuduko w’ijwi, aho gikoranye ikoranabuhanga rigezweho rya ’hypersonic.’ Iki gisasu ntigishobora kubonwa n’uburyo bugezweho bukumira ibitero bya missile (air defense system), uretse ko nubwo cyaboneka, bigoye cyane ko cyakumirwa kuko gifite umuvuduko uhambaye kandi kikaba kibonwa na ’radar’ cyamaze kwegera cyane aho kiri buraswe.

Uretse u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byishize hamwe muri NATO, ntabwo biratunga intwaro za ’hypersonic’, uretse ko Amerika iherutse kugerageza ibisasu byo muri ubu bwoko, gusa bikavugwa ko ibisasu bya mbere bizatangira gukoreshwa mu 2024.

U Burusiya kandi buza imbere ku Isi mu kugira intwaro kirimbuzi nyinshi, iki gihugu kikaba kirajwe ishinga no gushyira imbaraga mu gukora intwaro zigezweho kuko hafi kimwe cya kabiri cy’izo gifite ari izo mu bihe bya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Igenekereza ry’abashakashatsi mu bijyanye n’intwaro kirimbuzi rigaragaza ko u Burusiya ari bwo bufite intwaro nyinshi ku Isi, zifite ibikoresho 5,977 (nuclear warheads) zishobora guteza iturika rya kirimbuzi.

Aho harimo ibikoresho 1,500 bitagikoreshwa, ku buryo bishobora gusenywa. Ni ukuvuga ko ibishobora kwifashishwa ari 4,500.

Ni mu gihe nka Amerika wongeyeho ibihugu bihurira muri Nato, intwaro bifite ziri munsi y’iz’u Burusiya kuko byose hamwe bifite 5943 (Amerika: 5428, u Bufaransa: 290, u Bwongereza: 225).

Igenekereza rigaragaza ko ibihugu icyenda ari byo bifite intwaro kirimbuzi, ari byo u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Bufaransa, u Buhinde, Israel, Korea ya Ruguru, Pakistan n’u Bwongereza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *