Urwego rushinzwe imfungwa n’abagorogwa mu gihugu cya Africa yepfo rwatangaje ko Jacob Zuma yajyanjwe mu bitaro mu rwego rwo kumukorera isuzuma buzima.
itangazo ryasohotse risohowe n’uru rwego rwagize ruti”buri umwe wese ufunzwe afite uburenganzira busesuye ku buzima. Mu byo akeneye harimo gukora imyitozo ngororamubiri, aho kuryama, kurya ndetse no kwivuza.”
Abakurikirana Zuma basabye kenshi ko yajyanwa kuvurizwa mu bitaro bya gisirikare muri ikigihugu cya Africa yepfo.
Uyu musaza w’imyaka 79 yafunzwe mu ntangiriro za Nyakanga akatirwa amezi 15 kubera gusuzugura urukiko aho yarakurikiranyweho icyaha cya ruswa.
Tubibutse ko irifungwa ryateje imyigaragambyo ikomeye muri ikigihugu ahao yaguyemo abasaga 300 ahao batari bishimiye ikimezo urukiko rwari rwafatiye Zuma.