Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cyo mu Butaliyani, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’uburusiya Mediaset, Lavrov yavuze ko nta cyirukansa u Burusiya cyatuma buhagarika ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, ku isabukuru y’intsinzi bwagize ku ba-Nazi mu 1945. Icyo gihe aba-Nazi bamanitse amaboko bemera ko batsinzwe n’ingabo zishyize hamwe zirimo n’iza leta Zunze Ubumwe z’abasoviyete.
Lavrov yagize ati “Umuvuduko ibikorwa bigenderaho muri Ukraine ukurikiza kwirinda ibyago ibyo ari byo byose byagera ku basivili ndetse n’ingabo z’u Burusiya”.
Ku munsi w’intsinzi mu Burusiya haba imyiyereko y’abasirikare benshi i Moscow ndetse Perezida akavuga ijambo risingiza ubutwari bw’igisirikare cyashyize iherezo ku butegetsi n’amatwara y’aba-Nazi mu Burayi.
Uyu mwaka ibirori bisanze u Burusiya buri mu bikorwa bya gisirikare muri Ukraine bwiswe ibyo kurandura burundu amatwara y’aba-Nazi. Lavrov akavuga ko ku munsi w’intsinzi bazibuka abapfuye baharanira kubohora u Burusiya n’izindi repubulika zari zigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, bakazikura mu nzara z’aba-Nazi.
Yakomeje avuga ko u Burusiya buzakomeza gukora ibishoboka byose bukirinda ko habaho intambara y’intwaro kirimbuzi nk’uko bwakunze kubiharanira.