Burera: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Inzu y’ubucuruzi yo mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kinoni mu Kagari ka Ntaruka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya ndetse hangirikiramo ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 30 Frw.

Iyi nkongi y’umuriro yabaye ahagana Saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022, yangiza iyi nyubako y’ubucuruzi ifite ibyumba birindwi, nubwo hataramenyekana icyayiteye.

Icyakora harakekwa ko iyi nkongi ishobora kuba yaturutse ku muriro w’amashanyarazi n’ibyuma by’ikoranabuhanga byari bicometse.

Imiryango yafashwe n’iyi nkongi harimo ine yacururizwagamo, imiryango ibiri yacururizwagamo ibinyobwa n’umuryango umwe wari utuwemo. Umuntu umwe niwe wakomeretse ariko bidakabije, ahita ajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Ntaruka.

Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yasabye abaturage kujya bagenzura ubuziranenge bw’ibikoresho bicomekwa ku mashanyarazi.

Yagize ati “Ubutumwa duha abaturage ni uko buri gihe bakwiye kugenzura niba nta bikoresho bicometse ku mashanyarazi bishobora kuba intandaro y’inkongi ndetse no kwirinda gucomeka ibintu byinshi bitajyanye n’ubushobozi bw’insinga.”

Yongeyeho ati “Turabibutsa ko bakwitabira gufatira ubwishingizi inyubako zabo kugira ngo bashobore kwishyurwa mu gihe habaye inkongi ndetse no kwihutira kumenyesha Polisi mu gihe babonye ibimenyetso by’inkongi.”

Ubwo iyi nzu yafatwaga n’inkongi y’umuriro, Ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya inkongi ryaturutse i Musanze ryahise ritabara rifatanyije n’abaturage n’izindi nzego, hifashishijwe imodoka yabugenewe.

Src:IGIHE

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *