Shaddyboo yasangiye Eid al-Fitr n’abana bo mu miryango itishoboye (Amafoto)

Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022 Shaddyboo yasangiye Eid al-Fitr n’abana ijana baturuka mu miryango itishoboye i Kigali.

Ni igikorwa  akora buri mwaka ku munsi mukuru wo gusoza ukwezi kw’igisibo gutagatifu kwa Ramadhan uzwi nka Eid Al Fitr.

Shaddyboo yavuze ko ari igikorwa ategura mu rwego rwo gusangira n’abana baturuka mu miryango itishoboye.

Ati” Buri mwaka iki gikorwa nkunze kugitegura ngasangira n’abana, biranshimisha cyane. Nkunda abana ngashimishwa no kubabona bishimye, Imana ishimwe ko ikibinshoboje.”

Shaddyboo avuga ko mu bihe by’ibyishimo abantu baba bakwiye kwibuka n’abatishoboye yaba mu gusangira nabo cyangwa no mu bindi bikorwa ibyo ari byo byose.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *