Malcolm MacDonald w’imyaka 47 ukomoka Norfolk mu Bwongereza mu mwaka wa 2010, yahuye n’ibyago acika igitsina bitewe no guhura n’uburwayi bwibasiye icyo gice cy’ibanga.
Inzobere z’abaganga zagerageje kumukorera ikindi gitsina bakoresheje uruhu rwo ku kaboko ke k’ibumoso ariko baza kubihagarika kuko byagaragaye ko umwuka utatemberaga neza mu maraso agera muri icyo gitsina.Byaje gutinda abaganga bagishaka uburyo bwiza bwo kumuteraho igitsina neza.
Muri uyu mwaka wa 2022 mu ntangiriro zawo abaganga bageze ku inzozi zabo babasha gufasha MacDonald gusubirana igitsina cye binyuze mu gikorwa cyo kumubaga cyamaze amasaha icyenda.
Binyuze mu rwego rw’ubuvuzi bugezweho buzwi nka (Plastic Surgeons),guhindura imitere y’ibice by’umubiri ,abaganga b’inzobere mu kuvura imyanya ko kwihagarika (Urologists),bamukoreye igitsina gifite imiyoboro ifasha kwihagarika(Urethra) ndetse iki gitsina bamukoreye kikaba gifite n’ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.Mu kiganiro na The Post, MacDonald yatangaje ko yishimiye kongera kuba umugabo.