Briana wahoze akundana na Harmonize ategerejwe mu Rwanda

Ni urugendo uyu munyamideri ukomoka muri Australia azamaramo iminsi ari mu Rwanda ndetse akaba anifuza kwizihiriza umunsi mukuru we w’amavuko mu rw’imisozi igihumbi.

Briana agiye gukorera uru rugendo mu Rwanda bitewe n’inshuti ye magara yitwa Nadia nayo ituye muri Australia ariko ikaba amaze iminsi mu gihugu.

Nadia, inshuti ya hafi ya Briana yavuze ko uyu mukobwa usanzwe azamara ibiruhuko bye mu Rwanda.

Ati “Briana agiye kuza mu Rwanda mu gihe byibuza cy’amezi abiri, aje mu biruhuko ndetse ni naho azizihiriza umunsi mukuru we w’amavuko. Uretse ibyo azaba ari no kwiga Igihugu ku buryo bikunze yanahashora amafaranga kuko ubwo twavuganaga twatekerezaga n’uko twakwimukira inaha.”

Nadia yavuze ko uretse kuruhukira mu Rwanda no kureba aho yashora imari, binashoboka ko bahagira mu rugo ha kabiri.

Ati “Njye namaze gushima inaha ni heza, na Briana namusabye ko yaza akahareba, nahashima nawe nawe hari imishinga twavuganye dushobora kuhakorera.”

Uretse ibi ariko byitezwe ko hari ibikorwa by’imyidagaduro azagaragaramo, birimo kuhafatira amashusho y’indirimbo, n’igikorwa kizahuza ibyamamare mu Rwanda.

Briana utegerejwe i Kigali yari amaze igihe acuditse na Harmonize, umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Inkuru z’aba bombi zari zimaze igihe zica ibintu mu itangazamakuru ariko amakuru aheruka avuga ko batandukanye nubwo icyo bapfuye kitagarutsweho cyane.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *