Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahagaritse Bamporiki Eduard muri Minisetiri y’Urubyiruko n’Umuco

Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2022 Bwana Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco   yamaze guhagarikwa na perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera ibyo akurikiranywewo agomba kubazwa

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Bamporiki yahagaritswe hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Ihagarikwa rye kuri izi nshingano yakoraga guhera mu mwaka wa 2019, avuye ku buyobozi bw’Itorero ry’Igihugu yari amazeho indi myaka itatu, rije rikurikira amakuru yazindutse acaracara ku mbuga nkoranyambaga bwihwihwiswa ko yatawe muri yombi.

Bamporiki wavutse mu mwaka wa 1983, yabaye umwanditsi n’umukinnyi w’amafilimi, by’umwihariko akaba umutahira n’umusizi wabigize umwuga.

Bamporiki Edouard yamaze imyaka igera kuri ine mu Nteko Ishinga Amategeko hanyuma muri Kanama 2017 agirwa Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *