Bamporiki Edouard yemeye ko yakiriye indonke,yandika atakambira Paul Kagame

Uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard ukurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo yemeye ko yakiriye indonke, anatakambira Umukuru w’Igihugu amusaba imbabazi.

Ibi bije nyuma y’umunsi umwe gusa habayeho ihagarikwa rya  Eduard ku imirimo ye Tariki 5 Gicurasi 2022.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwari rwatangaje ko rwatangiye kumukoraho iperereza aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Bamporiki mu butumwa yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yemeye ko yakoze icyaha, anagisabira imbabazi.

Yagize ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda@PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko umugenzacyaha yamutegetse kutarenga urugo rwe.

Yagize ati “Mu gihe cy’iperereza n’iyo haba hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza. Bimwe mu byo Umugenzacyaha yamutegetse, harimo no kutarenga imbago z’urugo rwe.’’

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Iki kikaba ari igihano cyahabwa Bamporiki mu igihe inkiko zamuhamya iki cyaha.

Bamporiki Eduard yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,mbere yuko aba umunyamabanga wa Leta  yari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, umwanya yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa manda ye ya Gatatu. Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *