Umugore wa Prezida wa America yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Ukraine

Jill Biden, umugore  wa Joe Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiriye uruzinduko rutunguranye muri Ukraine

CNN yanditse ko amakuru ikesha umuvugizi we ari uko akihakandagiza ikirenge yahuriye na mugenzi we Olena Volodymyrivna Zelenska, madamu wa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, ku ishuri riri mu Mujyi wa Uzhhorod rikoreshwa mu gucumbikira abasivili barimo n’abana bakuwe mu byabo.

Jill Biden, umugore  wa Joe Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika    yabwiye abanyamakuru ko yifuje guhuza uruzinduko rwe n’Umunsi wahariwe Ababyeyi.

yagizati “Nashakaga kuza ku Munsi w’Ababyeyi. Natekereje ko ari ingenzi kwereka Abanya-Ukraine ko iyi ntambara igomba guhagarara, ko intambara yakoranywe ubukana kandi Abanyamerika bari kumwe n’abaturage ba Ukraine.’

Jill Biden na Zelenska bahuye imbonankubone nyuma y’uko mu minsi yashize bagiye bohererezanya amabaruwa.
Zelenska yashimye mugenzi we ku gikorwa yakoze cyo kubakomeza.

Ati “Tuzi icyo bisaba kuri Madamu wa Perezida wa Amerika kuza hano mu gihe cy’intambara aho ibikorwa bya gisirikare biba buri munsi, ahatangwa amatangazo y’integuza buri gihe ndetse n’uyu munsi.’’

Inama yahuje Jill Biden na Zelenska yasoje bakora inama yamaze isaha muri iyo nyubako yahoze ari ishuri mbere y’intambara.

Ni ku nshuro ya mbere Zelenska yagaragaye mu ruhame kuva ku wa 24 Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwatangizaga byeruye intambara kuri Ukraine.

Uru ruzinduko Jill Biden yarukoze ku Cyumweru, tariki ya 8 Gicurasi 2022. Yinjiye muri Ukraine avuye muri Slovakia. Yari amaze iminsi itatu mu ruzinduko yagiriye mu Burayi, aho yari kumwe n’imiryango y’impunzi muri Romania na Slovakia.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *