Gen. Oumar Diarra umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali ari mu Rwanda, aho ari m’uruzinduko rw’iminsi 3 akaba aje mu kuganira k’ubutwererane bw’ingabo z’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura ku cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo bakiriye uyu mu jenerari kuri uyu wa kabiri.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushyira imbaraga mu kwimakaza ubutwererane n’ibihugu bitandukanye mu bya gisirikare.
Gen Oumar Diarra ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko intego y’uru ruzinduko ari iyo gusangira ubunararibonye n’ubuhanga bugamije kubaka ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Mali.
Yakomeje avuga ko ibiganiro yagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda byibanze ku butwererane bugamije kubaka ubushobozi bw’abasirikare, ubw’abakozi n’izindi nzego z’ubufatanye.
Gen Oumar Diarra, kuri uyu wa kabiri yasuye Urwibutso rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.