Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko Ingabo za Ukraine zirimo guhangana cyane n’iz’u Burusiyamu majyaruguru ya Kharkiv, ndetse zimaze kwisubiza uduce dutandukanye.
Ubutasi bw’u Bwongereza bwatangaje ko u Burusiya burimo kuvana ingabo mu gace ka Kharkiv, icyo bwise ikimenyetso cy’ingorane zo gufata imijyi minini.
Bwatangaje ko uburyo u Burusiya bwimuriye imbaraga nyinshi mu Burasirazuba bwa Ukraine mu bice bizwi nka Donbas, byaciye intege ingabo zari muri Kharkiv.
U Burusiya ngo bwasubije inyuma ingabo zari muri Kharkiv ngo zibanze kwisuganya, mbere yo kugaba ibindi bitero byo ku rwego rwo hejuru.
Ingabo za Ukraine zatangaje ko ibisasu byo mu bwoko bwa missiles bisaga 788 bimaze kuraswa ahantu hatandukanye muri Ukraine, biturutse ku butaka bw’u Burusiya na Belarus.
Ni ibisasu ngo byarashwe kuva intambara yatangira ku wa 24 Gashyantare 2022.
Ibikorwa byarashwe birimo ibikorwaremezo by’ubwikorezi byo mu Majyepfo n’Uburasirazuba bwa Ukraine, kimwe n’ibikorwaremezo by’ingenzi ku gihugu, nk’uko byatangajwe na Alexei Gromov, umwe mu bayobozi b’Ingabo za Ukraine.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Umurimo (ILO), watangaje ko imirimo miliyoni 4.8 imaze gutakara kuva intambara yo muri Ukraine yatangira.
Uko gutakaza imirimo kwagize ingaruka ku baturage nibura 30% ugereranyije n’uko byari byifashe mbere y’iyi ntambara.
Muri iryo sesengura, ILO igaragaza ko imirimo miliyoni 3.4 ishobora guhita yongera kuboneka, intambara iramutse ihagaze.
Perezida Volodymyr Zelensky ku wa Gatatu yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko, uteganya ifatira ry’imitungo ifite aho ihuriye n’u Burusiya.
Ni igikorwa kizashyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi atandatu itegeko rigena ibihe bidasanzwe bya gisirikare rihagarose gukoreshwa.
Mu gihe iryo tegeko ryaba ritowe, Ukraine izaba ishobora gufatira imitungo y’u Burusiya ndetse n’iy’abarusiya iri ku butaka bwa Ukraine.
Ubuyobozi bw’Agace ka Kherson muri Ukraine bashaka gusaba Perezida Vladimir Putin kuba agace kamwe k’u Burusiya, nk’uko Ibiro Ntaramakuru Tass byabitangaje.
Gusa ako gace gashobora kudakoresha itora rya kamarampaka ryo kwiyomeka ku Burusiya, nk’uko byagenze kuri Crimea mu 2014.
Ahubwo ngo bashaka gusaba Putin komeka ako gace ku Burusiya, nk’uko byatangajwe na Kirill Stremousov, umuyobozi wungirije wa Kherson.
Ni igikorwa ngo gishobora gukorwa kugeza mu mpera z’uyu mwaka.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900