Abanyamakuru basohoye umutoza wa APR FC shishitabona mu kiganiro n’itangazamakuru banga kuvugana na we

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 27, APR FC yatsinzwemo na Kiyovu Sports 2-1, Adil Erradi yinjiye ahagombaga kubera ikiganiro n’itangazamakuru ariko birangira kitabaye.

Abanyamakuru b’imikino banze kuvugana n’umutoza wa APR FC nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports bamushinja kuryiyemeraho arivugisha abishatse gusa.

Uyu mutoza usanzwe ushinjwa n’itangazamakuru kutaryorohereza mu kazi karyo, yamaze kwinjira mu cyumba cy’itangazamakuru maze areba umwe mu banyamakuru aramubaza ati “wowe uri umunyamakuru?” Na we ati “ndiwe”.

Yahise amubwira ati “nyereka ikarita yawe.”

Aha niho abanyamakuru bahise bazamukira no kubyari bimaze iminsi biba maze bahita bamuza uwo ari we ku buryo yamwaka ikarita y’akazi.

Aha niho bahise bahuriza hamwe bamusaba gusohoka. Bavugiye icya rimwe bati “sohoka, sohoka, sohoka!”

Umwuka mubi hagati ya Adil n’itangazamakuru watangiye tariki ya 21 Gashyantare 2022 ubwo yangaga kuvugana n’itangazamakuru nyuma y’umukino yatsinzemo Etincelles.

Kuva kuri uwo mukino yagiye yanga kuvugana n’itangazamakuru akaza kuvugana naryo abishaka kugeza tariki ya 4 Gicurasi 2022 ubwo yatsindwaga na Marines 1-0 mu gikombe cy’Amahoro, yavuze ko ari bwo bwa nyuma avuganye n’itangazamakuru muri uyu mwaka, aho arishinja kumwanga no kwica umupira w’u Rwanda.

Ibi byababaje cyane abanyamakuru uburyo uyu mutoza aza kuvugana nabo ari uko abishatse rimwe na rimwe ababwira amagambo atari meza yo kubibasira.

Ibi bikaba byarababaje itangazamakuru kugeza aho uyu munsi bafashe umwanzuro wo kwanga kuvugana na we bitewe n’icyo bita “Agasuzuguro” bakorewe na we.

Mu minsi ishize umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa  yavuze ko mu Rwanda bitewe n’uko shampiyona atari iy’umwuga (professional league) hari amategeko amwe n’amwe atarimo ndetse n’ibyo byo kutavugana n’itangazamakuru nta tegeko na rimwe aba yishe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *