Ibyiza byo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina kugeza ushinze urugo

Muri iyi minsi usanga abenshi bashinga ingo baramaze gukora imibonano mpuzabitsina ndetse inshuro zirenze imwe, ndetse no kubantu batandukanye,ibi bikaba bimwe mu mbarutso ishobora gutuma habaho gucana inyuma kuri bamwe kubera kutanyurwa, aho hazamo kugereranya ibyo aba yaragiye acamo nibyo arimo.

Ibi nibyiza twabatoranyirije bituruka kukuba umuntu yashinga urugo atarakora imibonano mpuzabitsina.

1.Bigabanya  gucana inyuma

Mu buzima uko umuntu agenda korana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye niko agenda araruka, biragorana cyane kubona umuntu nk’uwo yubaka urugo rugakomera kubera guhora agatima karehareha yumva yajya no kumva uko ahandi bimeze. Iyo wirinze ubsambanyi ukiri ingaragu bigufasha mu buzima bwo gushing urugo kuko nta mutima urehareha ugira.

2.Birinda kutanyurwa mugutera akabariro

Kwirinda gutera akabariro utarashaka ni byiza kuko bituma uba umuntu uhamye, bikurinda gushing urugo ukajya ugereranya uwo mwashakanye n’abandi mwigeze kuryamana bigatuma urugo rukomera kandi rugashinga imizi. Iki nacyo ni kimwe mu byiza bigomba gutuma wirinda ugakomera ku bumanzi cyangwa ubusugi bwawe mpaka ushinze urugo.

3.Amarangamutima yawe aba ari kurwego rwiza

Kwimenyereza gukora imibonano mpuzabitsina kenshi utarashaka hari ingaruka bigira nk’uko inzobere zibitangaza, ni byiza kubyirinda ukazabikorana n’uwo muzashakana kuko ari kimwe mu bizagufasha mu buzima bwawe.

4.Birema icyizere kirekire mu rugo rwawe.

Iyo utigeze ujya mungeso zubusambanyi bituma uba mu buzima n’uwo mwashakanye, bituma urugo rwanyu rutazamo za kidobya zitandukanye zatuma rugera aharindimuka. Bituma mwizerana kuva mushakanye kugeza ku mpera z’ubuzima bwanyu mugatandukanywa n’urupfu.

5.Byareberwaho igipimo cy’urukundo rw’ukuri

Iyo ufite umukunzi, kimwe mu bizakwereka ko agukunda koko ni ukuba atajya aca y’uko ashaka ko mukorana imibonano mpuzabitsina. Mu gihe uzajya uhatira umukunzi wawe mutarashinga urugo gukora imibonano mpuzabitsina azahita abona ikintu ugambiriye bituma icyizere yari afite kuri wowe kiyoyoka burundu ndetse kigende nka Nyomberi, bizatuma akuzinukwa.

Niba utarakora imibonano mpuzabitsina mugihe utarashaka ni umwanya mwiza wo kwifata mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaba nyuma yo gushaka .Ifate kugeza ushatse uwawe ubundi muzaryoherwe n’ubuzima.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *