Minisitiri Gatabazi yavuze ko abaturage bishimira umutekano ku kigero cyo hejuru kingana na 91,6% ariko hari ibibazo bikibabangamiye mu nzego z’ibanze birimo abayobozi badatanga serivisi nziza, ruswa, kudakemura ibibazo by’abaturage ndetse no kutishyurwa ingurane ku gihe.
Ubwo yatangizaga inama ku mutekano yahuje inzego z’ibanze ndetse na Minisiteri zinyuranye zifite aho zihuriye n’umutekano, Minisitiri Gatabazi yibukije ko ibi bibazo bikwiye gucika burundu kugira ngo bidahungabanya umutekano wo shingiro rya byose.
Ati “Umutekano ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu cyacu, umutekano udahari kandi nta terambere twageraho nk’igihugu. Iyo umutekano wahungabanye buri wese arwana no kubona aho yihisha, bitanga icyuho kuri ba rusahuriramunduru, ubuzima bw’igihugu bugahagarara”.
Ibi bituma umuturage atabasha kubona uko yitabira ibikorwa bimuteza imbere, umuryango we n’ubukungu bw’igihugu bukahazaharira, abaturage bakugarizwa n’ubukene.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari ibintu bimwe na bimwe bikibangamiye abaturage birimo serivisi mbi bahabwa, aho birirwa basiragira bashaka abayobozi bagiye mu nama cyangwa mu bindi nyamara batahaye umwanya w’ibanze abaturage.
Ati “Icyo na cyo kigomba gucika kandi tugaharanira ko umuturage aba ku isonga, ni we dukorera, ni we uduha akazi. Umuturage kugira ngo abe ku isonga ni uko aba afite umutekano, naho adafite umutekano biba ari ibibazo bikomeye”.
Ikibazo cya kabiri kigaragara mu nzego z’ibanze ni ruswa iri mu gutanga serivisi z’imyubakire, ibyangombwa by’ubutaka n’izindi serivisi abaturage baba bakeneye bagombye kuba babona bakazishimira, ariko ugasanga harimo ruswa.
Minisitiri Gatabazi ati “Ruswa iranavugwa mu nzego zitanga amasoko hirya no hino mu turere ndetse no mu bigo byacu, ikibazo cya ruswa kigomba gucika, abayobozi b’inzego z’umutekano muri hano n’abashobora kudufasha kubona amakuru nyayo, dufatanye kugira ngo icyo kintu gicike, ni umuco mubi”.
Kudakemura ibibazo by’abaturage guhera mu mudugudu, kuzamuka kugeza ubwo Perezida wa Repubulika asura abaturage ukabona batonze umurongo nkaho abayobozi batabana nabo. Ibi byiyongeraho imikorere n’imikoranire itari myiza, aho usanga amakimbirane hagati y’abayobozi batowe.
Minisitiri Gatabazi avuga kandi ko abaturage batinda kwishyurwa ingurane ahagiye gukorerwa ibikorwa rusange ari ikindi kibazo gikwiye gukemuka kugira ngo igihugu kirusheho kugera ku mutekano urambye ubyara amahoro.
Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, bwerekanye ko inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77%, iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yagize amanota 83,80 % bivuye kuri 85,76 %.
Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, [Transparency International], CPI 2021 [Corruptions Perception Index 2021], yashyize u Rwanda ku mwanya wa 52 ku Isi, bituma rusubira inyuma ho imyanya itatu ugereranyije n’uko rwari ruhagaze mu myaka yashize.
Ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 81,86% bivuye kuri 78,31 % %, Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero 73,32%.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko muri rusange umutekano w’u Rwanda wifashe neza kandi inzego zikomeje gushakira hamwe ingamba zo kwirinda icyawuhungabanya.
Ati “Ishusho y’umutekano yifashe neza mu Rwanda hose n’abaturage baratekanye, ariko umutekano ni ikintu gikomeye cyane ku buryo guhora abantu basuzuma icyawuhungabanya, icyabangamira abaturage ni ingenzi”.
Ubushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwerekanye ko inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44% yariho mu 2020.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900