Biragoye ko muri iki gihe wagera ahantu hari abantu batanu ngo uburemo umwe cyangwa babiri bari gukorora. Byatangiye mu mezi ya Mata, bifata umurego muri Gicurasi ku buryo hari n’abakekagaga ko ari Covid-19 nshya yihinduranyije
Umwe muri bo yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ati “Byansabye ko nipimisha PCR inshuro eshatu mu cyumweru kimwe, buri gihe Covid-19 bakayibura. Iwanjye umuryango wose urarembye, bamwe inkorora n’ibicurane byabazahaje.”
Abafite ubwo burwayi muri iki gihe, baba bagaragaza ibimenyetso bijya kumera neza nk’iby’umuntu urwaye Covid-19. Birimo inkorora, ibicurane, gucika intege, kubabara mu ngingo n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko ari ibisanzwe ko mu mezi ya Gashyantare na Kamena, abarwayi b’ibicurane biyongera.
Ati “Iyi mibare irushaho ndetse kuzamuka mu bihe byegereza umukamuko w’imvura y’itumba. Ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki neza kandi kenshi, urwaye agashishikarizwa kwambara mask.”
Ibi bicurane bikajije umurego mu gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zikomeje koroshywa mu gihugu. Magingo aya, kwambara agapfukamunwa ntibikiri itegeko nubwo abantu bagirwa inama yo kukambara mu gihe bari mu kivunge cya benshi.
Mu minsi irindwi ishize, abantu barindwi nibo banduye Covid-19 mu bipimo bisaga ibihumbi 41 byafashwe.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900