Ikawa ifitiye akamaro kanini ubuzima kuko yuzuyemo ibitunga, ibisohora n’ibisukura umubiri biwukuramo uburozi, byose bifasha mu mikorere myiza y’umubiri muri rusange.
Ubushakashatsi butandukanye bugenda bukorwa bwerekana ko abayinywa ibafasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara zimwe na zimwe zikomeye, nka diybete n’indwara zibasira umwijima.
Ikawa yatangiye kunyobwa cyera cyane, ikaba ari kimwe mu bihingwa kandi byinjiriza amafranga u Rwanda kuko yoherezwa hanze. Muri rusange ku isi hanyobwa ibikombe birenga miliyari 400 ku mwaka.
Ikawa ikungahaye kuki?
Mu gakombe kamwe habonekamo;
- Ikawa isanzwe y’umukara (itarimo amata cg isukari) irimo calorie nkeya. Agakombe kayo kamwe karimo calories 2. Iyo wongeyemo isukari cg amata nibwo calories ziyongera cyane.
- Niyo soko ya mbere y’ibisohora uburozi n’ibisukura umubiri (antioxidants).
- Vitamin B2 (riboflavin) ku kigero cya 11% y’ikenerwa yose ku munsi
- Vitamin B5 (pantothenic acid) 6% y’ikenerwa yose ku munsi
- Manganese na potasiyumu
- Manyesiyumu na vitamin B3 (niacin) ku kigera cya 2% y’ikenerwa ku munsi
Akamaro k’ikawa gatandukanye ku mubiri
-
Yongera imbaraga ikaba yanakongera ubushobozi bw’imitekerereze
Ikawa ishobora gufasha umubiri kutumva ko unaniwe, ikaba yaguha imbaraga zagufasha gukora cyane. Ibi biterwa nuko irimo ikinyabutabire caffeine, gikabura imyakura.
Iyo umaze kuyinywa, yinjira mu maraso, nuko ikagana mu bwonko. Iyo igeze mu bwonko ibuza ihererekanya makuru ry’umusemburo wa adenosine, iyo ibi bibaye bituma urugero rw’indi misemburo nka noradrenaline na dopamine yiyongera. Bityo ugahorana imbaraga, kwibuka cyane, kugira mood nziza n’ubushobozi bw’ubwonko bwo gukora bukiyongera.
-
Ishobora kugabanya ibyago byo kurwara diyabete y’ubwoko bwa 2
Diabete yo mu bwoko bwa 2,yibasira abantu benshi cyane, igaragazwa no kuzamuka cyane kw’isukari mu maraso nuko umusemburo wa unsilin ntubashe kuyikuramo.
Abantu banywa ikawa baba bafite ibyago biri hasi byo kuba barware iyi diyabete. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 bugabanukaho 25-50%
-
Irinda umwijima kwibasirwa n’indwara zitandukanye
Umwijima ni urugingo rufatiye runini umubiri. Indwara zitandukanye ziwibasira nka hepatite, abanywa inzoga nyinshi n’ibinure byinshi ku mwijima bituma umwijima urwara indwara ya cirrhosis (aho inyama y’umwijima itangira guhindura imiterere igacikagurika).
Ikawa ifasha mu kurinda indwara ya cirrhosis. Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa udukombe 2 cg 3 ku munsi bigabanya ibyago byo kwicwa n’indwara ya cirrhosis.
Ikawa ifasha kandi mu kurinda kanseri y’umwijima ku kigero cya 50%.
-
Ifasha mu gutwika ibinure
Ibintu byinshi byo kunywa bicuruzwa, bigabanya ibinure uzasangamo caffeine.
Caffeine ni kimwe mu binyabutabire bisanzwe bishobora gufasha mu gutwika ibinure. Yongera imikorere y’umubiri ku kigero cya 3 kugeza kuri 11% , bityo ku babyibushye cyane umubiri ukaba wakoresha cyane ibinure byabo, ibi kandi biba no mu bananutse.
-
Ishobora kukurinda indwara yo kwigunga, ikongera ibyishimo
Kwigunga ni indwara ikomeye yibasira imitekerereze, ndetse igatera n’ubuzima bwiza kugabanuka bityo ugatakaza ibyishimo.
Ikawa igabanya ibyago byo kurwara kwigunga ikanagabanya bitangaje ibyago byo kwiyahura. Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rya Harvard mu mwaka wa 2011, bwagaragaje ko abagore banywa udukombe 4 cg hejuru yatwo bigabanya ibyago byo kwigunga bikabije.
-
Abanywa ikawa bagira ibyago biri hasi byo kurwara amoko amwe n’amwe ya kanseri
Kanseri ni imwe mu ndwara zibasiye isi kandi zihitana benshi muri rusange.
Ikawa igabanya ibyago bya kanseri, cyane cyane kanseri y’umwijima n’ifata mu mara aho arangirira (colorectal cancer). Izi kanseri ziza mu myanya y’imbere ya kanseri zihitana benshi ku isi.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko kunywa ikawa bigabanya ibyago byo kurwara izi kanseri.
-
Ikawa ntitera indwara z’umutima ndetse ishobora no kugabanya indwara ya stroke
Abantu benshi bazi ko yongera umuvuduko w’amaraso. Ibi nibyo, kuko yongera hagati ya 3 na 4 mmHg ku muvuduko usanzwe w’amaraso, ibi ariko birongera bigasubira hasi, mu gihe uyinywa buri munsi.
Ariko hari igihe umuvuduko uguma hejuru ntumanuke, ugahora wumva umutima utera cyane, niba ufite ikibazo cy’umuvuduko uri hejuru w’amaraso ntugomba kuyinywa.
Abanywa ikawa kandi bagira ibyago biri hasi byo gufatwa na stroke.
Ibyo ugomba kwitondera
Kunywa nyinshi bishobora gutera ibibazo bitandukanye. Caffeine nyinshi mu mubiri, ishobora gutera ibibazo byo kudatuza.
Ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso kabone n’ubwo waba woroheje, kuyinywa byongera ibyago byo kuwongera no ndetse ishobora gutera umutima guhagarara.
src:https://umutihealth.com/
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900