Impinduka mu myiteguro y’ibizamini bya leta hari amashami yavuyeho

Ibizamini bisoza ibyo byiciro bizakorwa kuva muri Nyakanga kugeza mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka.

Ibikorwa byo kwiyandikisha ku bakandida bazakora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri birarimbanyije aho abagera ku bihumbi 438 ari bo byitezwe ko bazabyitabira mu mashuri abanza n’ibyiciro bitandukanye by’ayisumbuye.

 

Kugeza ubu abiyandikishije mu mashuri abanza bageze kuri 96%, mu cyiciro rusange ni 96%, mu basoza umwaka wa gatandatu hiyandikishije 77%, mu myuga n’ubumenyingiro ni 73% naho mu nderabarezi bageze kuri 68,6%.

Igihe cyo kwiyandikisha cyagiye cyegezwa inyuma bitewe n’impinduka zabayeho ndetse no gukosora amakosa mu myirondoro y’abakandida.

Abari bujuje ibisabwa nibo bamaze kwiyandikisha mu gihe abafite ibibazo mu myirondoro yabo birimo gukosorwa ku bufanye n’Ikigo cy’Indangamuntu nk’uko Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini, Mazimpaka Desiré, yabibwiye Igihe dukesha iyi nkuru.

Ibyo bibazo bishingiye ku makosa aba yakozwe abana bandikwa mu irangamimerere bikaba byaragaragaye ku barenga 8500 mu byiciro byose.

Harimo nk’amazina yanditse nabi, umunyeshuri wiswe umuhungu nyamara ari umukobwa cyangwa akitwa izina ry’umukobwa kandi ari umuhungu, amatariki y’amavuko atari yo, abataye indangamuntu, abataribaruje n’ibindi biteza ibibazo iyo dipolome zisohotse zirimo amakosa cyangwa bikadindiza itangwa ryazo.

Mazimpaka yagize ati “NIDA hari abo yakosoreye abandi ntibyashoboka, ubu iracyabirimo ariko ibitarakosorwa ntibishobora kubuza umwana gukora ikizamini. Tuzareba uko dufasha umwana kwiyandikisha ku mazina nyayo abe ari yo impamyabumenyi zizasohokaho bazasigare bakosoza muri NIDA.”

Kwiyandikisha hakoreshejwe indangamuntu, ni umwihariko ku bitegura gusoza amashuri yisumbuye mu rwego rwo kwirinda amakosa yajyaga agaragazwa mu myirondoro nyuma yo gutanga impamyabumenyi.

Ni igikorwa kizashyirwamo imbaraga kurushaho mu myaka izakurikiraho kugira ngo imyirondoro yose ibe iri hamwe bityo ibibazo abanyeshuri bahura na byo birebana na diplome zidahura n’ibyanditse mu irangamimerere kizabashe gukemuka nk’uko Mazimpaka yakomeje abisobanura.

Mu bindi byiciro umubyeyi w’umwana cyangwa umureberera abona ubutumwa bugufi kuri telefoni iyo umuyobozi amaze kwandika umwana hanyuma akaba yafatanya n’ishuri gukosora ibitameze neza nk’amazina y’umwana ndetse n’amashuri yahisemo.

NESA ishishikariza abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta mu myaka iri imbere bafatanyije n’ababyeyi babo kwihutira gufata indangamuntu no gukosoza imyirondoro aho yaba atari yo hakiri kare by’umwihariko abanyeshuri bakumva uburemere bigira iyo ibusanye kuko hari aho bigera bikaba byababuza amahirwe aya n’aya.

Ubusanzwe abitegura gusoza amashuri abanza mbere yo gukora ibizamini bya leta bajyaga guhitamo ibigo bibiri by’amashuri acumbikira abanyeshuri na kimwe bigamo bataha.

Kuri ubu ayo mahitamo yikubye kabiri mu rwego rwo kurwanya ko hari amashuri amwe n’ amwe yirengagizwa cyane cyane ayo mu bice byo mu Ntara kure. Nubwo umunyeshuri yemerewe gutora amashuri menshi amahitamo ye afite umupaka ku bitegura kujya mu mwaka wa mbere.

Mazimpaka ati “Niba atoye ishuri rimwe muri Kigali nta rindi yemerewe muri ako gace, asabwa kujya mu zindi ntara. Natora Kigali n’Amajyepfo, amahitamo ya gatatu azaba ari mu yindi Ntara. Uko atoye Intara ihita ivaho akajya mu yindi.”

Mu gutanga imyanya mu bigo hazakurikizwa amanota bitewe n’imyanya ibigo bifite nk’uko bisanzwe ariko n’iyo hagize ubura amahirwe aho yahisemo hose ashakirwa ahandi.

Mu Cyiciro rusange umunyeshuri yabaga afite amahitamo abiri, ubu na bwo yikubye kabiri ariko we ntazitirwa n’aho amashuri ahisemo aherereye kuko amahitamo yabo agengwa n’udushami yatoye. Icyakora asabwa guhitamo inyigisho rusange, imyuga n’ubumenyingiro n’iz’umwuga nk’inderabarezi n’igiforomo.

Mu nyigisho z’indimi hahozemo udushami dutatu. Indimi zabaga ari eshatu hakiyongeraho ‘Entepreneurship’ na ‘General Studies’ hakaba ururimi rumwe rwahabwaga amasaha make ndetse no mu kizamini cya leta ntirukorwe.

Ubu indimi zemewe mu Rwanda uko ari enye zahurijwe hamwe mu gashami kamwe kitwa ‘Literature in English– French-Kinyarwanda-Kiswahili (LFK)’. Nibura mu 2025, izi ndimi uko ari enye zizajya zikorwa mu bizamini bya leta.

Mu tundi dushami twahozemo inyigisho z’amateka n’ubukungu na ho hari ibyahindutse kuko nka HEG, HEL na LEG byavuyeho hakorwa akandi gashami karimo inyigisho za ‘Psychology’.

Mu dushami twa siyansi akitwaga BCG (Biology-Chemistry-Geography) kavuyeho mu gihe muri TVET hasigayemo udushami 30 ugereranyije na 34 twahozeho mbere. Ishami ry’ububaruramari ryakuwe mu mashami y’ imyuga n’ubumenyingiro (TVET) rishyirwa mu mashami y’ imbonezamwuga (professional combinations).

Ishami ry’Igiforomo na ryo riri mu yo abanyeshuri bahitamo. Umwaka ushize ari na bwo aka gashami kongeye kugarurwa hatoranyijwe abatarenze 300 mu gihugu hose bihwanye n’imyanya yari ihari mu mashuri arindwi hirya no hino mu gihugu. Uretse muri Kigali buri Ntara ifite rimwe cyangwa abiri.

Mazimpaka yavuze ko ibizamini bizakorwa byamaze gutegurwa. Biteganyijwe ko bishobora kuzatwara arenga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Umwaka ushize hakoreshejwe ingengo y’imari ijya kungana nk’iyi.

Muri aya mafaranga haba harimo n’agenewe gucapa impamyabumenyi, igikorwa kimaze imyaka igera kuri ine gikorerwa imbere mu gihugu.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *