Mu Rwanda ndetse nahandi hose ku isi,uburwayi bwo mu mutwe bugenda burushaho gufata indi ntera kuburyo abantu batari bake usanga bafite iki kibazo yemwe harimo nababana n’ubu burwayi batazi ko babufite.
Ubushakashatsi bwa RBC mu 2018 bwagaragaje ko mu Banyarwanda bose, nibura umuntu umwe muri batanu [1/5], afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi. Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko indwara y’agahinda gakabije ikunda kuviramo benshi kwiyambura ubuzima no kwiyanga iri kuri 11,9% mu Banyarwanda bose.
Nubwo abafite indwara zo mu mutwe bari ku kigero cyo hejuru ariko usanga benshi batabimenya n’ababimenya ntibihutire kugera kwa muganga.
Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko Abanyarwanda bazi ko servisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe zitangwa ari 61,7% ariko abazigana bakaba bakiri ku kigero cyo hasi cyane cya 5,3%.
Mu kurushaho gushaka igisubizo kirambye cy’iki kibazo Umuryango uharanira amahoro arambye ku Isi Interpeace ufatanyije n’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU), bahaye Guverinoma y’u Rwanda imodoka y’ibitaro ngendanwa yujuje ibisabwa byose izajya yita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Iri vuririo ryimukanwa, ryashyikirijwe Ibitaro by’Akarere ka Bugesera bya ADEPR Nyamata, rizajya rizenguruka hirya no hino muri aka karere ritanga ubufasha ku bafite indwara zo mu mutwe.
Iyo modoka y’ivuriro ryimukanwa ririmo ibikoresho bitandukanye birimo ibiro bya muganga, mudasobwa, ibitanda bitanu, intebe, murandasi, ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze, aho kubika imiti hakonjesha, umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, ikigega gishobora kubika litiro 300 z’amazi n’ibindi.
Usibye kuba iyi modoka izajya ireba ku ndwara zo mu mutwe kandi ishobora kwifashishwa nk’imbangukiragutabara yageza umurwayi kwa muganga. Iyi modoka n’ibikoresho byagindeyeho bifite agaciro ka miliyoni zisaga 137Frw.
Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda no mu bihugu by’Ibiyaga bigari, Kayitare Frank, yavuze ko batanze iri vuriro kugira ngo abafite ibabazo byo mu mutwe bafashwe kuko amahoro ahera ku giti cy’umuntu.
Ati “Dufite umushinga wo gufatanya na Leta muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kugira ngo umuntu abigereho bisaba kubanza gutekana akagira amahoro ku giti cye, ubuyobozi bw’akarere bwadusabye ko twabunganira kugira ngo begereze serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe abaturage.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr. William Rutagengwa, yavuze ko banejejwe no kuba bakiriye iyi mpano kuko igiye kubafasha gukomeza kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe mu buryo bworoshye.
Ati “Ni ibyishimo bikomeye ko hano mu karere kacu ka Bugesera twakiriye iyi mpano y’ivuriro ryimikanwa ry’indwara zo mu mutwe, iyi modoka irimo ibyangombwa bishoboka byose kugira ngo dushobore kwita ku murwayi tumusanze aho ari. Igiye kudufasha mu bikorwa twari dusanzwe dukora byo kwita no gukurikirana abafite indwara zo mu mutwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko akarere kungutse ivuriro ngendanwa rishobora gutanga serivisi zirenze imwe bizafasha gukomeza kwita ku baturage.
Ati “Iri vuriro rigendanwa rije kuziba icyuho cy’ahantu hatari amavuriro y’ibanze kuko ishobora kugenda aho hantu ikavura kuko ibikoresho byose birimo, ikindi ikora nk’imbangukira gutabara ishobora kugeza umurwayi kwa muganga, bisobanuye ko ifite umumaro.”
Interpeace ni Umuryango mpuzamahanga uharanira kubaka amahoro arambye ku Isi. Mu myaka irenga 25 umaze ufasha mu kubaka amahoro, umaze gukora ibikorwa by’indashyikirwa bitandukanye mu biguhu bya Afurika, mu Burasirazuba bwo hagati, Aziya, Uburayi ndetse na Amerika y’Amajyepfo.
Bwa mbere mu Rwanda hashyizweho ivuriro ngendanwa ry’indwara zo mu mutwe
Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda no mu bihugu by’Ibiyaga bigari, Kayitare Frank, yavuze ko batanze iri vuriro kugira ngo abafite ibabazo byo mu mutwe bafashwe
Iyi modoka irimo ibikoresho byose nkenerwa byo gufasha ufite uburwayi bwo mu mutwe
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko akarere kungutse ivuriro ngendanwa rishobora gutanga serivisi zirenze imwe bizafasha gukomeza kwita ku baturage.