Mu gihugu cya Tanzania abana 3 bishwe n’intare ubwo bajyaga mu ishyamba gushaka amatungo yari yabuze,ibi byatangajwe na police kuwa 4.
aba bana imyaka yabo iri hagati y’imyaka 9 n’imyaka 11,ubwo bavaga ku ishuri bafashe urugendo bajya gushaka amatungo yari yabuze nibwo intare zabaryaga.
umukuru wa polisi ya Arusha,yagize ati: “Ni bwo intare zabafashe zica batatu zikomeretsa umwe.”
Ati: “Ndasaba imiryango y’aborozi ituriye ibyanya by’inyamaswa kwirinda inyamaswa z’inkazi, cyane cyane iyo bahaye abana inshingano zo kuragira. Ibyo bizafasha kurengera abana n’imiryango yabo.”
ibicce bya Ngorongoro, n’ibindi byanya by’inyamaswa, ni ibice birindwa ariko abategetsi bemereye aba-Maasai kuba hafi yabyo no kuhororera amatungo yabo.Havuzwe kenshi aho abantu n’inyamaswa bagiye basagarirana, nk’uko AFP ibivuga.
Mugihe giheuruka intare 36 zivanwa muri parike ya Serengeti nayo iri mu majyaruguru ya Tanzania, nyuma y’uko zisagariye abantu n’amatungo yabo kenshi.
BBC