Musanze: Haguye ibisasu,bikekwa ko byaturutse muri RDC bisenya inzu y’umucuruzi.

Mu murenge wa Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, mu gitondo cy’uyu wa 23 Gicurasi 2022, haguye ibisasu bikekwa ko byaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Amakuru aturuka i Musanze, avuga ko hatewe ibisasu biri hagati ya bitatu na bine birimo: kimwe cyaguye ku nzu y’ubucuruzi mu isantere ya Kinigi, kiyisenya igice kimwe cyo hejuru, icyaguye mu gice kiri hagati y’umugezi wa Muhe na Nyonirima n’icyaguye hafi y’isentere ya Ndabaruhuye iri mu kagari ka Nyonirima.

Bivugwa kandi ko hari ikindi cyaguye mu gace ka Kagano k’umurenge wa Nyange uhana imbibi na Kinigi.

Umuturage watanze wabonye ibyabaye yavuzeko ubwo igisasu kimwe cyagwaga muri santere ya Kinigi mu masaha yatu y’igitondo, hari abantu bagera kuri babiri bahungabanye, bajyanywa kwa muganga, gusa ntabwo turamenya niba hari uwaguye cyangwa wahakomerekeye.

Undi muturage yavuze ko ubwo iki gisasu cyari kimaze gusenya iyi nzu mu isantere ya Kinigi (ni hafi y’ibiro by’umurenge), abantu bakangaranye, bamwe bagerageza guhungira mu yindi mirenge mu cyerekezo kigana mu mujyi wa Musanze. Abateze moto ngo bishyuraga amafaranga agera ku 2000, mu gihe ubusanzwe bishyura ari hagati ya 500 n’1000.

Ingabo z’u Rwanda kandi zoherejwe muri iki gice, kugira ngo zicunge umutekano wacyo, zinagarure ituze.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *