Akademy ka PSG mu Rwanda katunguye benshi ubwo kegukanaga igikombe cy’Isi mu baterengeje imyaka 13

Nyuma yaho abanyarwanda batandukanye bagiye bakomeza kwibaza niba mu Rwanda haba hari umupira koko , bitewe nuko amakipe y’umupira w’amaguru n’ikipe y’igihugu bitagiye byitwara neza mu mikino itandukanye mpuzamahanga, ariko abakurikirana umupira bakomeje kwerekana ko ikibazo kitari abakinnyi ahubwo ari imitegurire y’abakinnyi bakiri bato idafite umurongo muzima.

Nyuma yaho ikipe ya PSG itangije irero ry’umupira w’amaguru mu Rwanda abanyarwanda batangiye kugira ikizere ko wenda twaba tugiye kubona abakinnyi b’Ababanyarwanda bakomeye bazagaragara mu makipe akomeye ku isi.

Iri rero rya PSG ryabaterengeje imyaka 13 mu Rwanda rikaba ryarekanye ko no mu Rwanda hashobora kuva abakinnyi kandi bakomeye ubwo batwaraga igikombe gihuza amarerero ya PSG ku isi ryaberaga mu bufaransa ritsinze Bresil kuri penaliti 7-6 nyuma yaho bari bamaze kunganyiriza 1-1.

Bakaba bari bazamutse mu itsinda E ari aba mbere aho batsinze Korea ibitego 4-0 batsinda Quatar 6-0 batsinda uBufaransa 3-0 naho muri ½ baje gutsinda Misiri 3-1 bagera ku mukino wa nyuma batyo.

Naho mu baterengeje 11 u Rwanda rukaba rwaratsinzwe na Leta zunze ubumwe z’America aho bahataniraga umwanaya wa agatatu.

Ni inkuru yashimishije abatari bacye kubera ko iri rerero rimaze igihe kitari kinini ritangiye mu Rwanda, aho ryatangijwe kuwa 27 Ugushyingo 2021 rikaba riherereye mu karere ka Huye.

Ni ubwambere iri rerero rya PSG mu Rwanda ryari ryitabiriye aya marushanwa, rikaba ryabaga ku nshuro ya 6 aho riba buri mwaka rigakinwa n’amarero ya PSG ku isi yose yaba mu bahungu n’abakobwa , gusa mu Rwanda ntabwo hagiye abakobwa ndetse n’abahungu ba 15  .

Mu baterengeje 11 igikombe cyegukanwe na Bresil inegukana igikombe mu bakobwa baterengeje15 naho Korea yegukana igikombe mu bahungu batarengeje 15.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *