Perezida Kim Jong Un yagaragaye atwaye isanduku y’umusirikare mukuru wapfuye

Ni umuhago wo guherekeza umusirikare mu kuru aho Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un, yagaragaye mu batwaye isanduku irimo umubiri wuyu musirikare witabye Imana.

Marshal Hyon Chol Hae yabaye umwe mu bayobozi ba Komite nkuru ya gisirikare, aba minisitiri wungirije ushinzwe ingabo n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikoresho bya gisirikare,ikaba yitabye imana ku wa 19 Gicurasi 2022, ku myaka 87.

Kim Jong Un,yifatanyije n’abagiye gushyingura uyu musirikare, wafatwaga nk’umwe mu baharuye amayira y’ubutegetsi bwe.Ni umubano wubatswe na mbere y’uko se wanamubanjirije ku butegetsi, Kim Jong Il, yitaba Imana mu 2011.

Hyon Chol-hae yari mubagabo bakomye kuko tariki  15 Mata 2016, yabaye umuntu wa gatanu mu ngabo za Korea ya Ruguru wahawe ipeti rya Marshal, akaba yari muri babiri barihawe mu myaka 21 ishize.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *