Amerika yakuye Ingabo zayo muri Ukraine ubwo haburaga igihe gito ngo u Burusiya butere icyo gihugu, icyakora Perezida Biden utariye indimi, yavuze ko u Bushinwa nibuhirahira bushaka kwigarurira Taiwan hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, buzaba bwiteguye guhangana na Amerika.
Iki gihugu kizakoresha miliyari 813$ mu ngengo y’imari y’igisirikare mu 2023, aruta ay’ibihugu umunani biyikurikiye kandi bifatanyije, birimo n’u Bushinwa.
Umunyamakuru yabajije Biden niba Amerika yatabara Taiwam mu buryo bwa gisirikare, undi arasubiza ati “Yego”, umunyamakuru ati “Muzabikora?” Perezida Biden ati “Ni ibintu twiyemeje.”
Yongeyeho ko igitekerezo cy’uko igihugu cyakwigarurira ikindi binyuze mu ntambara kitumvikana. Taiwan yahoze ari igice cy’u Bushinwa igihe kinini, ndetse ibihugu byinshi ku Isi ntabwo biyifata nk’igihugu kigenga, nubwo igira ibendera, Leta yayo n’ibindi biranga igihugu cyigenga.
Ubuyobozi bw’u Bushinwa bwagerageje kwigarura icyo gice kuva ku butegetsi bwa Mao Zedong, ariko imyaka 70 irashize bitaragerwaho. Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa ntiyatinye kugaragaza ko igihugu cye gifite umugambi wo “Kuziyunga na Taiwan,” ndetse Ingabo z’igihugu cye zikunze gukorera imyitozo rutura mu kirere cyangwa mu nkengero z’ikirere cya Taiwan.
Hari amakuru yakunze kuvuga ko bitarenze mu 2025, u Bushinwa buzaba bwaramaze kubaka ubushobozi bwatuma bwigarura Taiwan, ndetse bukaba buri kwigira ku ntambara u Burusiya bwashoje muri Ukraine mu minsi ishize.
Uruzindiko rwa Perezida Biden mu Buyapani, nubwo rwamaganywe cyane n’abaturage, rufatwa nk’uburyo Amerika iri gukoresha yiyegereza inshuti zayo zirimo u Buyapani n’ibindi bihugu byegereye u Bushinwa, kugira ngo umunsi ibintu byafashe indi ntera, Amerika izabe ifite abayishyigikiye bahagije.
U Bushinwa ni igihugu cya mbere ku Isi gifite abasirikare benshi barenga miliyoni ebyiri. Ingabo zacyo zimaze imyaka 30 zitarwana intambara yeruye gusa hakurikijwe ibikoresho iki gisirikare kimaze kubaka, birimo indege zigezweho, ibisasu karahabutaka, ibifaru by’injyanamuntu n’imyitozo karundura ikorwa n’Ingabo zabwo amanywa n’ijoro, nta kabuza ko iyi ntambara yasenya byinshi ndetse ikaba ishobora no kuvamo iya gatatu y’Isi.
Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byihutiye kuvuga ko “Amerika itahinduye gahunda yayo kuri Taiwan.” Ni ku nshuro ya gatatu Biden avuze ko Amerika izarinda Taiwan mu gihe yaterwa n’u Bushinwa. Ku ruhande rwa Beijing, bavuze ko ibyatangajwe na Amerika ’bidashimishije’ kandi ko bazakora ibishoboka byose mu kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo, bati “Tuzakora ibyo twavuze.”
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900