Abana 19 bishwe barasiwe mu ishuri ry’incuke

Umusore w’imyaka 18 yishe arashe abanyeshuri 19 n’abandi bantu babiri bakuru mu ishuri ry’incuke rya Uvalde mu Mujyi wa Texas, nyuma y’iminsi icumi nanone muri Amerika habereye ubundi bwicanyi bwarasiwemo abantu 10 i Buffalo muri Newyork .

Ni bwo bwicanyi bukomeye bubereye mu kigo cy’amashuri cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 2018, ubwo abana 17 bicirwaga mu ishuri riherereye mu gace ka Parkland muri Leta ya Florida.

Ni ubwicanyi bwa kabiri bubereye kandi mu kigo cy’amashuri y’incuke muri Amerika uhereye mu 2012 nyuma y’ubwabaye muri Sandy Hook i Newtown muri Connecticut.

Uwarashe bivugwa ko nawe yahise yicwa na Polisi. Guverineri wa Texas, Greg Abbott, yavuze ko umwicanyi yaje kumenyekana ko yitwa Salvador Ramos, ndetse ko asanzwe avuka mu gace ka Uvalde.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *