U Burusiya bwasabye gukurirwaho ibihano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, Andrei Rudenko, yatangaje ko ibihugu bikwiye gukuraho ibihano byafatiye u Burusiya, bikirinda ko habaho ikibazo gikomeye cy’ibiribwa ku Isi.

Ni ikibazo gikomeje guterwa n’ifungwa ry’ibyambu bitandukanye byo muri Ukraine, kuva intambara yatangira muri Gashyantare.

Yagize ati “Gukemura ikibazo cy’ibiribwa bisaba uburyo buhuriweho, harimo by’umwihariko gukuraho ibihano byafatiwe ibyoherezwa mu mahanga biva mu Burusiya ndetse n’ibijyanye n’imari.”

Mbere y’iyi ntambara, Ukraine yari igihugu cya gatatu ku Isi cyohereza ingano nyinshi ku isoko mpuzamahanga.

Ibiro Ntaramakuru Interfax by’Abarasiya byatangaje ko Rudenko yashimangiye ko u Burusiya bwiteguye gufungura amwe mu mayira ashobora gukoreshwa n’ubwato butwaye ibiribwa busohoka muri Ukraine.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yaje gutangaza ko nyuma yo gufata Umujyi wa Mariupol uko wakabaye, icyambu gikora ku nyanja ya Azov cyatangiye gukora uko bisanzwe.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko muri ibi bihe ubukungu bw’u Burusiya bufunguye, nubwo iki gihugu cyafatiwe ibihano byinshi.

Ati “Byongeye, tuzakomeza kwagura ubufatanye hamwe n’ibihugu bishishikajwe n’ubufatanye butanga inyungu ku mpande zombi.”

Yavuze ko mu byo igihugu gishyizemo imbaraga harimo ko ibikorwa bikomeye bigomba kwishyurwa mu mafaranga yo mu gihugu (rubble), aho kuba mu manyamahanga, ndetse hagashakwa izindi nzira nshya zikoreshwa mu bwikorezi bw’ibintu bitandukaye.

Ibyo ngo bishingiye ahanini ku bihugu bimwe byifuza gufunga u Burusiya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *