Umusore w’umunyarwanda wabwiwe n’abaganga ko asigaje amezi abiri yo kubaho inkuru ibabaje ya DIZZO

Mu minsi ishize benshi bakubiswe n’inkuba ubwo bumvaga inkuru y’umusore w’Umunyarwanda usanzwe utuye mu Bwongereza wabwiwe n’abaganga ko asigaje igihe kitarenze iminsi 90 yo kubaho.

 

Ni inkuru yasakaye ubwo uyu musore yasabaga ko yafashwa gukusanyirizwa hafi miliyoni 90 Frw ngo abashe kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda.

Inkuru y’uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yakoze ku mitima ya benshi banahise bakusanya amafaranga yasabwaga ngo icyifuzo cye cyo gusoreza ubuzima kmu Rwanda kigerweho, (Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru hari hasigaye hafi miliyoni 1Frw ngo amafaranga akenewe aboneke).

uyu musore yahamije ko yamaze kwakira ibyemezo by’abaganga nubwo bitamubuza kwishyiramo ko hejuru yabo hari Imana isumba byose.

Uyu musore uhamya ko yahawe amakuru y’uko atazarenza amezi atatu ari ku Isi muri Mata 2022, yavuze ko yanagerageje kujya kureba umuganga wigenga ngo agenzure neza ibyo yabwiwe ariko asanga ari bya bindi.

Ati “Byari muri Mata 2022 ubwo bambwiraga ko ntashobora gukira kanseri nari narafashwe nayo mu Ugushyingo 2021 ikaza gukwirakwira ahantu hatanu mu mubiri. Kuko ari indwara yahitanye ba nyogokuru banjye bose, ako kanya naravuze nti niba ibi aribyo Mana nduhura njye kwiruhukira hamwe n’ababyeyi banjye.”

Uyu musore yavuze ko akibwirwa ko atazakira yahise atekereza ko ari ikiruhuko Imana ishaka kumuha kuko iyi ndwara yangije byinshi mu buzima bwe.

Ati “Ntabwo nigeze mbyakira nabi, narasenze ndabyakira nta kindi cyari kigoye kwakira kuko abaganga banyerekaga buri kimwe, banyeretse aho ndwaye hose.”

DJ Dizzo ashimira Imana kuba byibuza yaramuhaye amahirwe yo kumenya igihe azapfira ndetse bikamuha n’umwanya wo kwitegura kimwe no guteguza inshuti ze.

Kuko yemera ko hejuru y’ibyemezo by’abaganga hari Imana, DJ Dizzo ahamya ko kuva yabwirwa ko indwara arwaye itazakira, yatangiye gahunda y’amasengesho.

Ati “Bakibimbwira narasohotse ndeba hasi, ndavuga nti Mana, niba umugambi wawe ari uyu, reka bibe. Nubona igihe kigeze uzandeke nduhuke. Ndi kuyiramya nkayimenyesha ko icyemezo cyayo nzacyakira.”

Ubwo yari amaze kubwirwa ko asigaje iminsi mike ngo yitabe Imana, DJ Dizzo yabajijwe n’abaganga ikintu yifuza mbere y’uko iyo minsi igera.

Ati “Hano hari amahirwe y’uko bakujyana mu bitaro birwariramo abategereje urupfu, ariko bambajije nababwiye ko nshaka gutaha nkareba umuryango wanjye n’umukunzi wanjye.”

Uyu musore avuga ko nta kintu kizamuryohera mu buzima nko kongera kubona umuryango we ndetse n’umukunzi we, ibi bikaba ari nabyo byatumye afata umwanzuro wo gutaha mu Rwanda.

Ikindi yavuze ko cyatumye yifuza gusoreza ubuzima bwe mu Rwanda, harimo kureba Igihugu cye cy’amavuko.

Ati “Niho nashatse gupfira kuko nkunda Igihugu cyanjye na Perezida wacu Kagame. Rwose nifuzaga gupfira rwambyaye.”

Nyuma yo kubona icyifuzo cy’uyu musore cyo kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda, inshuti ze zatangiye gukusanya ubushobozi bwamufasha kugishyira mu bikorwa, batangira gukusanya 8 500£ hafi miliyoni 9Frw yazamufasha muri uru rugendo.

Mu buryo bwo gukusanya ubu bushobozi, inshuti za DJ Dizzo zifashishije urubuga rwa Go Fund, ndetse abari mu Rwanda bo bakaba bakwifashisha nimero y’umubyeyi we Remy Mutambuka 0788351760.

Kanda hano ubashe gushyigikira DJ Dizzo

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *