Umukobwa wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi yagiye gusezerana ariko ahageze ategereza umusore aramuheba ndetse aho ahagereye yanga ko basezerana ahubwo ahitamo kwigendera.
Iri sanganya ryabaye ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gicurasi 2022, ahagana saa Yine za mu gitondo.
Kuri uyu munsi, umukobwa yabanje guhamagara umusore bari bemeranyije gusezerana ndetse biteguraga kurushinga ariko telefoni ye ntiyacamo.
Nyuma y’igihe kitarambiranye, uwo musore yahingutse ku murenge yambaye agapira kajya gusa n’umutuku, agenda anyura mu bari batashye ubukwe bwe asa n’umwenyura.
Akihagera yavuze ko atari busezerane kuko mu muryango we nta muntu umushyigikiye.
Yavuze ko yaganiraga n’umukunzi we ndetse bagashyira ku murongo ibyo kurushinga kwabo.
Ati “Yazaga tukaganira mu buryo bwose bushoboka. Iyo navaga mu isoko ndi gucuruza, twatahanaga, nkamuherekeza nzi ko bizakunda.’’
Yavuze ko bitewe n’umugore yari afite, iwabo batashakaga ko azana undi.
Yakomeje ati “Yambwiye ko ‘yavuganye n’ababyeyi banjye bari buze.’ Nari mvuye gushaka ababyeyi bambwira kutajya mu rugo kuko twatinze, bati ngwino turagutiza [imyenda] wambare maze usezerane aho kugira ngo uduteshe umutwe.’’
Umukobwa witeguraga gusezerana na we yashimangiye ko yari amaze igihe agirana ibiganiro n’umukunzi we ku buryo yumvaga biri ku murongo.
Ati “Saa Moya yambajije niba twahagurutse, ndamubwira nti twebwe ababyeyi bahageze, twahagurutse. Ibintu byo guhinduka ntabyo nari nzi.’’
Mbere y’uko uyu munsi ugera, se w’umukobwa yari yabwiye umwana we ko umukwe we azamushakira imyenda yo kwambara ku munsi wo gusezerana ariko abo mu muryango we banze gushyingira uwo musore.
Se yagize ati “Namujyaho, azagende wenyine yibane ntacyo nzamukorera. Nta n’ubwo nzamusinyira.’’
Abavandimwe b’uyu mukobwa bahise bazamura amajwi bagaragaza ko adashobotse kuko n’umugore we wa mbere babanaga ‘kandi ngo wari ufite amafaranga’ batashobokanye kandi ntacyo yamumariye.
Ati “N’uyu ntimuzashobokana taha. Ntabwo dufite umwana wo kujugunya. Muzehe namutanga azamwirengere.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Baziki Yusufu, yavuze ko nyuma yo kuganirizwa yasanze ntacyo yashingiraho asezeranya aba bombi.
Ati “Kuri iki kibazo kibaye. Amasezerano agira agaciro iyo impande zombi zayashyizeho umukono, iyo batarayasinya, nta gaciro agira. Abo bageni twagerageje kubigisha nk’ubuyobozi kuko ari inshingano zacu ariko bananirwa kumvikana. Twabagiriye inama ko bagenda bakabiganiraho hanyuma bazamara kubyumvikana bakagaruka bagasezerana.’’
Umusore wataye umukobwa bagombaga gusezerana ku murenge, bivugwa ko yari afite undi mugore babanaga bitemewe n’amategeko ariko akajya amusaba amafaranga nyuma baza gutandukana.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900