Abaganga nyuma yo gusuzuma no kubakorera ibizamini koko basanganye aba bantu ikibazo cy’uburwayi buzwi nka Fish Odor Syndrome (FOS) butuma umuntu anuka amafi ku mubiri we.
FOS inazwi ku izina rya “triméthylaminurie“; nk’uko igaragazwa n’izina ryayo, ni indwara idakunze kubaho ariko uwo yibasiye igatera uruhu rwe n’umwuka we kunuka nk’ifi yaboze.
Ikunda kwibasira abantu bakunze gufata amafunguro yiganjemo amafi n’ibindi biribwa byo mu mazi cyangwa se bakarya imbuto zihingwa mu mazi kuko ibyo biribwa bikunze kubamo utunyabutabire duto duhuriye n’iyi ndwara ku izina rya “triméthylaminurie“.
Dushobora gutuma umubiri w’umuntu urekura imisemburo ya mono-oxygénase à flavine 3 (FM03) irangwa n’impumuro mbi nk’iyo y’amafi.
Iyo miseburo n’ibinyabutabire byiyegeranyirije mu ngingo zigize umubiri, bishobora gutangira gusohoka binyuze mu byuya, mu nkari no mu buryo bwo gusohora umwuka umuntu ahumeka ku buryo azabiranywa n’umwuka mubi kandi unuka nk’amafi yaboze nk’uko bigaragazwa n’Ibitaro bya Kaminuza bya Lille.
Iyi ndwara ishobora kuba yaba karande ku bantu bahuje amaraso, icyakora impuzandengo yayo ntabwo iri hejuru kuko ishobora gufata umuntu 1% mu rusisiro runaka ndetse imibare inagaragaza ko nko mu 2011 muri rusange yagaragaye ku bantu barenga 200 ku Isi.
Kugeza ubu, nta buvuzi buhari buzwi bwahabwa umuntu kugira ngo akire FOS icyakora hashobora kuvurwa ibimenyetso byayo hifashishijwe guhindura imirire umuntu akirinda gufata ifunguro ribonekamo iki kinyabutabire cya triméthylaminurie; ni ukuvuga amafi, injanga cyangwa se ibihingwa byo mu mazi.
Abafite ubu burwayi banagirwa inama yo gukaraba mu buryo buhoraho bifashishije amazi meza n’isabune kandi bakirinda gukora imirimo ibazamurira ibyago byo kubira ibyunzwe.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900