Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira y’umupira w’amaguru(Amavubi) yafashe urugendo yerekeza muri Afurika y’Epfo ahazabera umukino w’umunsi wa mbere w’amatsinda yo gushaka itike ya CAN ya 2023 izabera muri Côte d’Ivoire.
Umutoza w’Amavubi yahagurukanye abakinnyi 23 azifashisha ahura n’ikipe y’igihugu ya Mozambique.
Uyu mukino ukaba uzaba tariki ya 2 Kamena 2022 ku kibuga cya First National Bank Stadium.
Impamvu itumye igihugu cya Mozambique kizakirira Amavubi muri Afurika y’Epfo nuko nta Stade yemewe na CAF ishobora kwakira amarushanwa ya CAN.
Dore urutonde rw’abakinnyi 23 umutoza Carlos yahamagaye:
Abanyezamu
Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali, Rwanda) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports, Rwanda)
Ba Myugariro
Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC, Rwanda), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Rwanda), Omborenga Fitina (APR FC, Rwanda), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports)na Serumogo Ali (SC Kiyovu)
Abakinnyi bo hagati
Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bohneur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
Abakinnyi bataha izamu
Meddie Kagere (Simba SC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Mugunga Yves (APR FC)
Umutoza w’Amavubi , Carlos Ferrer
Bizimana Djihad ukinira ikipe ya K.M.S.K. Deinze mu Bubiligi ni umwe mu bazifashishwa hagati mu kibuga