Umuyobozi w’Ishuri rya EAV Mayaga Padiri Eric Iraguha w’imyaka 40, n’umwarimu witwa Jean-Baptiste Mutabazi w’imyaka 47 bakurikiranywe n’ubutabera nyuma yo gufatwa n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside yakoreye Abatutsi.
Si ubwa mbere iri shuri riri mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, rivugwamo ibibazo nk’ibi kuko no muri Kamena 2012 byatangajwe ko ryugarijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye ku bikorwa n’inyandiko zisesereza bamwe mu banyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bigaga muri icyo kigo.
Icyo gihe umwe mu banyeshuri barokotse Jenoside yaribasiwe, amakayi yigiragamo acibwa n’abantu batazwi bayahindura ubushwambagara andi aburirwa irengero ku buryo yasigaye amara masa. Nyuma yaho, habonetse inyandiko zandikiwe bamwe mu banyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside zibatuka kandi zinabasesereza bikomeye.
Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira yemereye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere taliki 30 Gicurasi, ko kuri ubu abakekwa batawe muri yombi ndetse dosiye zabo zikaba zaramaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Dr. Murangira yagize ati: “Bakurikiranyweho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Bikekwa ko bakoze iki cyaha tailiki ya 27 Mata 2022, igihe abanyeshuri n’abarimu bo muri EAV Mayaga bari bahuriye kuri Paruwasi ya Nyamiyaga mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje avuga ko Mutabazi wari umusangiza w’amagambo (MC) yatangije uyu muhango avuga ati: “Duteranyirijwe hano no kwibuka Jenoside yakorewe Abanyarwanda.” Padiri Iraguha, mu mbwirwaruhame yatanze, na we yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abanyarwanda, avuga ko afite ibimenyetso.
Guhakana Jenoside no kuyipfobya bihanwa n’ingingo ya 5 y’Itegeko Nomero 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 rirebana n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bisa na yo.
Nyuma yo gufatwa, uwahamwe n’icyaha cyo guhakana Jenoside ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imwaka itari munsi y’itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda itari munsi ya 500,000 kandi itarenga miliyoni imwe.
Dr. Murangira yakomeje agira ati: “RIB iributsa Abanyarwanda bose ko itazigera yihanganira umuntu uwo ari we wese uhembera ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
Ku ya 28 Gicurasi 2022, nanone, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Petit Séminaire Saint Vincent de Ndera, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yasabye amashuri gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayihakana kuko ari yo aba acumbikiye umubare munini w’urubyiruko usanga abo banyabyaha bashaka gukwizamo imyumvire icuritse.
Yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari yo ntwaro y’ingenzi amashuri akwiye gukoresha mu gutegura urwo rubyiruko rwigishwa indangagaciro zigamije kubaka igihugu cyunze ubumwe kandi gitekanye.
Dr. Uwamariya kandi yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abakirisitu muri rusange, gukaza urugamba mu kurwanya ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kuyobora igihugu ku kwisenya ubwacyo. Ati: “Ibyo bishingiye ku kuba hakigaragara abantu bateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ubuyobozi bwa RIB buvuga ko hagati y’italiki 7 kugeza ku ya 13 Mata, mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo, abantu 68 bakurikiranyweho guhakana no gupfobya Jenoside, dosiye 53 muri zo zishyikirizwa ubushinjacyaha.
Imibare ya RIB yerekana ko mu myaka itandatu ishize, hagaragaye igabanyuka ry’ibirego by’ubwo bwoko ku kigero cya 61%, by’umwihariko ku bibazo biboneka mu cyumweru cy’icyunamo.
Src:Imvahonshya
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900