Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije yananiwe gusubiza ibibazo by’abanyamakuru araruca ararumira

Visi meya wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu karere ka Musanze, Kamanzi Axelle, yagaragaye mu mashusho yanga gusubiza ibibazo cy’abanyamakuru ava imbere ya micro arigenda ntacyo asubije

Ibi byabaye ubwa hari tariki  27 Gicurasi 2022, nyuma y’inama mpuzabikorwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yigaga ku bibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda.

Uyu muyobozi ikibazo cyatumye ahura naya manzaganya  cyari icy’abaturage bo mu Murenge wa Shingiro batishoboye bubakiwe inzu ariko zigatangira kwangirika bidateye kabiri.

Ubwo Kamanzi yabazwaga yararuciye ararumira neza ariko nyuma aza gutangaza uko byamugendekeye’

Kamanzi yagize ati”Nari ndi kuvugana n’abanyamakuru bagera hafi ku icumi, bambazaga ibibazo birimo iby’igwingira n’imirire mibi mu bana bijyanye n’inama twari twahozemo, mu gusoza rero ni bwo umunyamakuru wa Flash yahise ambaza kiriya kibazo. Ako kanya nari ndi gutekereza ku bibazo by’igwingira, inda ziterwa abangavu n’ibindi.”

yakomeje agira ati“Mu by’ukuri sinahise ntekereza kuri icyo. Ariko abanyamakuru n’abaturage bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru ariko n’ubazwa afite uburenganzira bwo gutekereza ku byo agiye kuvuga kuko biba bigomba kuba ari ukuri.

Impamvu ntahise nsubiza icyo kibazo ni uko ntahise ntekereza ku gisubizo ngiye kumuha kuko sinahawe umwanya wo gutekereza ku kibazo agiye kumbaza. Yambajije ikibazo ntafitiye igisubizo mpitamo guceceka kugira ngo ntekereze ku byo nza kumusubiza.”

Abajijwe niba nyuma yaba yaragaragaje ubushake mu gusubiza ikibazo yari yabajijwe, yagize ati” Ntabwo yashatse kongera kuvugana nanjye.”

Umuhoza Honoré, usanzwe akore ikinyamakuru cya Flash we avuga ko yatunguwe n’uko uwo muyobozi yitwaye akanga gusubiza ibyo abajijwe kandi biri mu nshingano ze, cyane ko yari asanzwe amusubiza.

Yagize ati”Ni inkuru nari maze igihe nkurikirana y’abaturage bo muri Shingiro bubakiwe none amazu akaba yarasadutse yenda kubagwaho, naramubajije araceceka ntegereza igihe kitari munsi y’amasegonda icumi ndongera ndamubaza araceceka mbonye bimeze bityo ndamushimira aragenda.”

Ikibazo cy’aba baturage bo mu Murenge wa Shingiro, Kamanzi yavuze ko bakizi kandi bacumbikiwe mu baturanyi mu gihe Akarere kari gushaka uko cyabonerwa igisubizo kirambye.

Yagize ati”Ikibazo cy’abo baturage turakizi; ni inzu ebyiri twabubakiye ariko nyuma aho zubatse haza gutenguka na zo zirasaduka. Ntabwo ari ibya kera kuko byabaye tariki 17 z’uku kwezi biturutse ku mvura nyinshi dufite iri kuduteza n’ibiza. Bacumbikiwe mu baturanyi turi gushaka uko bakwitabwaho ariko tureba niba hasanwa zazindi cyangwa bakwimurwa.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *