Perezida Kagame na Tshisekedi bagiranye ibiganiro na Macky Sall

 

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Senegal, Macky Sall, akaba anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bagaruka ku mwuka mubi umaze iminsi ututumba hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

 

Mu butumwa Perezida Sall yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi avuga ko ibiganiro byabo byabaye hakoreshejwe telefoni, bikaba byari bigamije gushaka umuti ku kibazo kimaze iminsi hagati ya RDC n’u Rwanda.

Yagize ati “Ndashimira Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ku biganiro twagiranye kuri telefoni ejo hashize n’uyu munsi mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bwumvikane buke buri hagati ya RDC n’u Rwanda.”

Perezida Sall kandi yasabye Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhuza, ati “Ndasaba ko Perezida Lourenço wa CIGL gukomeza inzira y’ubuhuza iganisha muri iki cyerekezo [cyo gushaka amahoro hagati y’impande zombi].”

U Rwanda na RDC bimaze iminsi bifitanye ibibazo bishingiye ku mutekano aho Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ifata nk’uw’iterabwoba ukaba ukomeje kugaba ibitero muri teritwari za Nyiragongo na Rutshuru.

Ibi byatumye Congo ifata umwanzuro wo guhagarika ingendo za RwandAir zajyaga mu mijyi itatu yo muri icyo gihugu.

U Rwanda ruhakana ibyo gushyigikira M23 ahubwo rugashinja ingabo za Congo, FARDC, kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ugize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse ukaba ukinafite uwo mugambi.

Mu cyumweru gishize ingabo za Congo zarashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, byangije ibikorwaremezo bitandukanye binakomeretsa abaturage.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *