Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicuransi 2022 mu masaha ya saa sita z’amanywa, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko umunyezamu wa Amavubi Kwizera Olivier yafashwe ashaka gutorokera muri
Afurika y’Epfo.
Nyuma yaya makuru yasakajwe hose ku mbuga nkoranyambaga Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda‘FERWAFA’ ryahise ryamaganira kure aya makuru akomeje gukwirakwira hirya no hino avuga ko umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yafashwe ashaka gutorokera muri Afurika y’Epfo muri hoteli Amavubi acumbitsemo
Aya makuru yavugaga ko Kwizera Olivier yafashwe ubugira gatatu ashaka kwihishahisha mu buryo butemewe ngo asohoke muri hoteli Amavubi acumbitsemo.
Jules Karangwa usanzwe ari umuvugizi wa FERWAFA ndetse akaba n’umunyamategeko wayo aho ari kumwe n’ikipe y’igihugu muri Afurika y’Epfo, yahakanye aya makuru avuga ko ari ibihuha kuko Kwizera ameze neza ndetse agiye kujya mu myitozo n’abandi bakinnyi.
Yagize atiati: ”Ni ibihuha, abakinnyi bose uko ari 21 wongeyeho York Rafael uje nonaha turi kumwe kuri hoteli,
mu kanya turajya mu myitozo. Muze tube inyuma ya Amavubi”.
Kwizera Olivier usanzwe ari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sport yitabajwe mu banyezamu 3 bahamagawe n’umutoza Carlos Alós Ferrer wahawe gutazo amavubi,aho ubu bari mu gihugu cya Afurika yepfo bakaba bazacakirana na Mozambique tariki ya 2 Kamena 2022 bakaba bari gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 kizabera muri Cote d’Ivoire.
Uyu mukino uzabera muri Afurika y’Epfo, kubera ko Mozambique nta kibuga ifite cyujuje ibisabwa byo kwakira amarushanwa ya CAN ,ni mu gihe tariki ya 7 Kamena Amavubi azakira Senegal kuri Stade Huye saa tatu z’ijoro.
Ikipe y’igihugu amavubi ari mu itsinda L ikaba iri kumwe n’igihugu cya Senegal,Bénin,ndetse na Mozambique bazahura ku mukino wa mbere.
FERWAFA yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko Kwizera Olivier yatorotse
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900