Umukino wagombaga guhuza ikipe y’Igihugu Amavubi niyi gihugu cya Senegal wo gushaka itike ya CAN ya 2023 wari kuzahuza ntukibereye mu Rwanda nkuko byari biteganyijwe bitewe n’uko imirimo yo kuvugurura Stade ya huye izaba itaranozwa neza.
Muri Mata 2022 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imirimo yo kuzuza ibisabwa yatangiye kandi hari icyizere ko uyu mukino uzaba Satde yuzuye.
Umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry yasobanuye ko imirimo igikorwa kuri iyi stade kuburyo bitashoboka ko yakinirwaho uyu mukino.
Yasobanuye kandi ko Amavubi ubwo azaba arangije gukina umukino uzabahuza na Mozambique tariki 2 Gicurasi 2022 uzabera muri Afurika yepfo,bazabanza kugaruka mu Rwanda gato ubundi bakabona kwerekeza muri Senegal kwitegura umukino uzabahuza.
Kugeza magingo aya, CAF ivuga ko ikigero ibikorwa bigezeho bitakoroha ko Stade Huye yahita yinjiramo abantu tariki ya 7 Kamena 2022.
FERWAFA yahise yumvikana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal bumvikana ko iki gihugu kibitse CAN ya 2021 cyatangira cyakira u Rwanda.
Sénégal yari kuzakira u Rwanda tariki 28 Werurwe 2023 i Dakar. Bizahinduka u Rwanda ruzakire icyo gihe kuko byizewe ko imirimo yo gusana Stade Huye izaba yarasojwe.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900