Patrick Muyaya,umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko Leta idashobora kugirana ibiganiro by’amahoro n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kubera ko ngo ari umutwe w’iterabwoba.
Ibi byatangajwe nyuma yuko habaye kiganiro kirebana n’umutekano wo mu burasirazuba bw’igihugu umuvugizi wa leta yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022.
Yagize ati: “Byaba bimaze iki kuganira n’umutwe w’iterabwoba? Nta kindi gihe gihari cyo kuganira.”
Patrick Muyaya yashimangiye ko icyo Leta ya RDC igomba gukorera M23 ari ugukoresha imbaraga z’igisirikare mu kuyirwanya.
Maj. Willy Ngoma wa M23, aganira na BBC yavuze ko batari umutwe w’iterabwoba. Ati: “Ntituri umutwe w’iterabwoba,kutwita kuriya ntacyo bivuze,Ni byo bo batekereza.”
Patrick Muyaya atangaje ko nta biganiro Leta iteze kugirana na M23 nyuma y’aho muri Mata 2022 abari bahagarariye uyu mutwe mu biganiro byaberaga i Nairobi muri Kenya birukanwe.
Leta ya RDC yashinje abarwanyi ba M23 kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo, FARDC, mu gihe ibi biganiro byari birimbanyije. Gusa bo barabihakanye, basobanura ko izi ngabo ari zo zabagabyeho igitero.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900