Imvugo igira iti: “ Nta myaka ijana “ Ni imvugo yamamaye cyane cyane mu rubyiruko ariko iza no gukwira no mu bakuze, aho baba bashaka kwerekana ko ubuzima ari bugufi. Nubwo abenshi babivuga batazi neza icyo bivuze.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry ubwo yari yitabiriye inama yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda (UR) ngo hareberwe hamwe icyakorwa kugira ngo habungwabungwe ubuzima bwo mu mutwe ndetse hanitabwe ku mikurire y’umwana, yatanze ikiganiro kigaruka k’uko ikigero cyo kwiyahura gihagaze mu Rwanda.
Yasobanuye ko impamvu RIB yitabiriye iyi nama ari uko ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe iyo adakurikiranwe ngo yitabweho, akora ibyaha bihanwa n’amategeko cyangwa akaniyahura.
Mu kiganiro yatanze yavuze kandi ko mu bihungabanya ubuzima bwo mu mutwe harimo gutakaza icyizere cyo kubaho, anakomoza ku mvugo ya ” Nta myaka ijana “, imvugo yita iy’ubwihebe no gutakaza icyizere cy’ejo hazaza.
Yagize ti : ”Mu by’ukuri, nta rubyiruko rw’u Rwanda rwagakoresheje imvugo ngo nta myaka ijana, izo ni imvugo muby’ukuri zidatanga icyizere cy’ahazaza, kandi muby’ukuri mu bigaragara icyizere cy’ahazaza ku rubyiruko rw’u Rwanda kirahari, ahazaza ni heza“.
Yasobanuye ko nubwo abenshi babivuaga batazi neza icyo bishatse kuvuga wenda bakaba babivuga batebya, ariko ababyumva bashobora kubyumva ukundi, kandi ni imvugo y’ubwihebe“.
Dr Murangira B.Thierry asaba itangazamakuru cyane cyane abanyamakuru bakora imyidagaduro gushyira imbaraga mu kugorora imvugo z’amakuru batangaza, kuko usanga akenshi abakoresha imvugo nk’izo ari urubyiruko rukurikira iryo tangazamakuru ndetse, anatunga agatoki bamwe mu bari mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange, ko ari bo bakunda gukoresha imvugo nk’izo, bityo zigakwirakwira mu rubyiruko.
Avuga ko urubyiruko ari amizero y’ahazaza h’igihugu, ko ari yo mpamvu leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurwigisha kugira ngo ruzavemo abayobozi beza b’ejo hazaza, bityo ko nta rubyiruko rwakabaye rukoresha imvugo ya ” Nta myaka ijana“.
Si ubwambere abayobozi batandukanye berekana ko iyi mvugo idakwiriye gukoreshwa mu rubyiruko kubera ko umwana ubyumva ashobora kubyumva nk’ukuri bityo bikaba byazagira ingaruka ku muryango wejo hazaza.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900